Ku mugabane w’Uburayi umwuka mubi ukomeje kuzamuka nyuma ya politiki yo yatumye haba intambara y’ubucuruzi hagati y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (European Union) n’igihugu cy’Uburusiya. Kuri ubu ibihugu bitafatiwe ibihano biri kuyora akayabo, ibyo bikababaza ibindi bihugu byagizweho ingaruka n’ibihano. Igihugu cy’Ubugereki nka kimwe mu bigize umuryango wa EU, abagize Inteko Nshingamategeko basabye Umuryango barimo gukuraho ibihano […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere, Israel irohereza mu Misiri abayihagarariye mu biganiro by’amahoro hamwe na Hamas. Ibi biraba nyuma y’iyumvikanwaho ry’agahenge k’amasaha 72 katangiye gukurikizwa guhera sa sita z’ijoro ryacyeye. Intambara hagati ya Israel na Palestine imaze guhitana abantu 1 977 ku mpande zombi bamaze kugwa muri iyi mirwano kuva yatangira tariki 08/07/2014. Ministeri y’ubuzima ya […]Irambuye
Umuyobozi w’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Sudan y’Amajyepfo, Riek Machar yahuye na Perezida w’igihugu cya Sudan y’Amajyaruguru, Omar el-Béchir i Khartoum mu gihe mu Majyepfo impande zihanganye zikomeje kunaniranwa mu ishyirwaho rya Guverinoma y’ubumwe kuko igihe icyumvikanyweho cyarenze. Impande, urwa Perezida wa Sudan y’Epfo, Salva Kiir n’urw’uwo bahanganye Riek Machar, zatangiye gukimbirana hashize amezi umunani. Izi […]Irambuye
Ku gicamunsi cy’ejo kuwa Gatanu, ingabo za US zirwanira mu kirere zatangiye urugamba kuri ISIS. Muri urwo rugamba USA nayo yatakaje ingabo zayo ku ikubitiro nk’uko bigaragazwa n’amashusho ISIS yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter. Aba barwanyi ariko ntibaratanga umubare w’Abanyamerika bishe. Umutwe ISIS ubinyujije kuri Twitter watangaje ko ugiye kwibasira ibikorwa bya US aho […]Irambuye
Ibiro bikuru by’ingabo za Israel byemeje ko batangiye urundi rugamba na Hamas nyuma y’uko ngo Hamas irashe muri Israel, ikarenga ku masezerano y’agahenge k’iminsi itatu bari bemeranyijweho kagombaga kurangira uyu munsi ariko kakaba kashoboraga kongerwa. Israel yavuze idashobora kwihanganira ibindi bitero bya Hamas kandi ivuga ko ababikoze batareba kure. Hamas nayo yabwiye BBC ko […]Irambuye
08 Kanama 2014 – President wa Leta zunze ubumwe za Amerika Barack Obama yatanze uburenganzira ku ngabo z’igihugu cye zirwanira mu kirere kurasa indiri n’ibirindiro bw’umutwe wa ISIS uharanira gushyiraho Leta ya Kisilamu muri Iraq. Uyu mutwe wa ISIS wamaze kwigarurira igice cy’Amajyaruguru ya Iraq, ufite icyicaro gikuru ahitwa Mosul. President Obama avuga ko ibi bitero bigamije […]Irambuye
Kuri uyu wa kane ni bwo itegeko ryo gushyiraho ibihano ‘embargo’ rusange ku bicuruzwa biva hanze y’Uburusiya, cyane ibiribwa biva mu bihugu by’Uburengerazuba bw’Isi, ryemejwe mu gihugu cy’Uburusiya bitewe n’ibihano Umuryanga w’Ubumwe bw’Uburayi na Amerika baherutse gufatira iki gihugu gishinjwa uruhare mu mvururu zavutse muri Ukrainien. Minisitiri w’Intebe, Dmitri Medvedev yatangaje ko Uburusiya bugiye kubuza […]Irambuye
Kuva ingabo za IDF zatangira kuva mu birindiro byazo muri Gaza kuri uyu wa Mbere, ubuyobozi bukuru bwa IDF hamwe n’abanyapolitiki cyane cyane abo mu Ishyaka Likud rya Minisitiri Netanyahu bari kwitegura uko bazasobanura ibikorwa byabo bya gisilikare muri Gaza bashinjwamo kwica abasivili barenga 1600 mu kwezi kumwe. Nk’uko bitangazwa na The Jerusalem Post, abakuru […]Irambuye
Ibihugu by’U Burundi, U Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) birifuza kuvugurura urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu mu bihugu bigize uyu muryango wa CEPGL (Communauté des Pays des Grandas Lacs). Ibi bihugu bitatu biri mu mpaka kuri iki kibazo mu nama y’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa gatatu ikaza gusozwa kuri uyu wa kane […]Irambuye
Umusirikare wo mu ngabo za leta ya Afghanistan yarashe urufaya ku ishuri rya gisirikare ririnzwe n’ingabo z’Ubwongereza hanze y’umujyi wa Kabul kuwa kabiri, ahitana umusirikare wo ku rwego rwa Major General mu ngabo za America anakomeretsa abandi 15 barimo na Brigadier General ukomoka mu Budage. Maj. Gen Harold Greene, ni we weretswe ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika […]Irambuye