Fidel Castro avuga ko umutwe wa ISIS washyizweho na Mossad
Umusaza Fidel Castro wahoze ari Perezida wa Cuba aherutse gutangaza ko ihuriro rya NATO arigereranya n’aba NAZI bo kwa Hitler ndetse ko umutwe wa Islamic State uri gukora amabi muri Iraq na Syria washyizweho n’urwego rw’ubutasi rwa Israel rwa Mossad.
Castro utarigeze na rimwe acudika na America n’inshuti zayo zose kuwa mbere w’iki cyumweru yatangaje ko urwego rw’ubutasi Mossad ari rwo ruri inyuma y’umutwe wa ISIS. Ibi byasohotse mu gitangazamakuru cyo muri Cuba.
Uyu mukambwe yatangaje kandi ko Senateri wa America John McCain ariwe utegeka ibiba byose mu burasirazuba bwo hagati, amwita “Inshuti itegekwa na Israel.”
Castro benshi babona nk’intwari yahanganye na politiki ya ‘capitalisme’ y’abanyamerika n’inshuti zabo, yagize ati “Isi mu myaka ishize nta gahenge yigeze igira , cyane cyane kuva Ibihugu by’uburayi bwakwishyira hamwe ariko bigategekwa na Leta zunze ubumwe za America.”
Castro avuga ko America yanzuye ko iki ari cyo gihe cyo kwerekana imbaraga zayo imbere y’ibihugu bikomeye by’Ubushinwa n’Uburusiya.
Ati “Ni nyuma y’uko ibi bihugu (Russia na China) bigaragaje ubushake bwabyo bwo kurimbura imitegekere ya gikoloni igezweho y’Uburayi na America.”
Uyu musaza w’imyaka 88 avuga ko John McCain yashyigikiye Mossad ya Israel mu gushyiraho umutwe wa Islamic State iri kwica abantu no gukora amabi muri Iraq na Syria.
Ibi ngo icyo bigamije ni uguhungabanya isi no kugerageza kwereka isi imbaraga z’ako yita agatsiko k’ibihugu byihaye kuyobora isi.
Avuga kuri NATO (North Atlantic Treaty Organisation) Fidel Castro avuga ko ayigereranya n’agatsiko ka SS (Schutzstaffel) k’ishyaka ry’aba Nazi bo kwa Hitler.
Ati “Abantu benshi birabatangaza iyo bumvise ibitangazwa n’abavugizi b’Uburayi muri NATO, iyo bavuga imivugire yabo imeze nk’iy’agatsiko ka SS k’aba Nazi.”
Castro agereranya ubutegetsi bwa Hitler wifuzaga kuyobora Isi n’uburyo za Leta zikize muri iki gihe ngo zitaye ku kuyobora isi ariko zititayeku mibabaro yayo.
Castro yahaye ubutegetsi murumuna we Raoul mu 2006 kubera ikibazo cy’uburwayi, kuva iki gihe yafashe umwanya wo kwandika ibitabo n’inkuru zivuga uko abona isi, ndetse akanakira abantu bamugenderera.
UM– USEKE.RW
0 Comment
USHAJE NABI MZEE
F. Castro ni umugabo ukomeye muri iyi si ya rureme; yatanze umusanzu we w’ibitekerezo mu rwego rwo kurwanya “Neocolonialisme” yibihugu by’iburengerazuba, cyane cyane yanga ko abantu bacye bigwizaho ubutunzi, abenshi bagacyena. F. castro na moammar Khadaffi batanze umusanzu wabo, ahasigaye abayobozi b’ibihugu n’abaturage bayoboye bagakomeje gutekereza cyane ku nzira yo kwigira kuruta gutegereza imbaraga z’uburengerazuba!
Uyu mu Kaffiri avuga ukuri pe. Icyo tutemeranya nuko ISIS ishobora kuba yarashinzwe na MOSSAD hagamijwe gukora amahano ubundi bikitirirwa ISLAM (Scapegoat), kuberako Islam niyo power isigaye ihanganye na western imperialism kuko communism yo yararangiye. NATO MOSSAD USA=Interahamwe=NAZI=Pol POT=SATAN. Uyu mukaffiri akwiye kuzagirwa umutagatifu (NB: Ntabwo muri Islam bibaho).
Mahome (Mohamed) ni umutagatifu nuko utabizi. Ahubwo wowe ntabwo uri umusilamu. Espece de Kaffiri
Imitekerereze ye ntaho itaniye nyibyo bihugu anegura kuko ntiyakumvisha abantu ukuntu we n’umuryango we aribo bashoboye kuyobora abanya Cuba?
@Kayonga, nusaza nkuko yisaziye uzaba ugira Imana !!!
umuntu wishe undi muri Islam aba ameze nkaho yishe abantu bose batuye isi, Ibyo Castrol avuze nukuri , ibikorwa bikorwa na ISIS ndetse nibindi bikorwa mubona biri kubera muri middle east , bipangwa nabantu bashaka gusebya ubuyisilamu ,nabayisilamu
amaherezo yabyo aragoranye ariko ukuri kuzajya ahagaragara .
MURAKOZE
reka barimbure isi ubuhanuzi buvuga ko ubutegetsi bwa nyuma ari america n’abongereza .
Comments are closed.