Ikiganiro hagati y’abantu babiri bavuga mu Cyarabu bavuga ku ‘ituritswa ry’ikintu i Vatican’ cyatumye kuwa gatatu w’iki cyumweru abashinzwe umutekano kuri ubu butaka bwa Paapa bacunga n’isazi igurutse nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cyaho Il Messaggero. Ku rubuga rwa Saint Pierre ngo niho hari kwibasirwa nk’uko byumvikanye muri icyo kiganiro cyatanzwe n’inzego zishinzwe iperereza zo mu kindi […]Irambuye
Amakuru atangazwa na The Reuters aravuga ko muri iki gitondo, President wa Uganda Yoweli Museveni yakuyeho Ministre w’Intebe Amama Mbabazi amusimbuza Ruhakana Rugunda. Abakurikirana politiki ya Uganda bavuga ko Amama Mbabazi yari afite amahirwe yo kuziyamamariza kuba Umukuru w’igihugu, ibi ngo bikaba byari bihangayikishije Museveni. Amama Mbabazi usanzwe ari impuguke mu mategeko, yahoze ari inshuti […]Irambuye
Ikipe y’abanyamakuru ba BBC batewe n’abantu bataramenyekana mu gihugu cy’Uburusiya, barimo bakora inkuru ijyanye n’abasirikare b’Uburusiya ‘biciwe ku mupaka w’igihugu cya Ukraine’ nk’uko kuri uyu wa kane byatangajwe na Televiziyo yo mu Bwongereza. Mu itangazo ryasohowe na BBC bagira bati “Ikipe y’abanyamakuru bacu bakubiswe bikomeye, Camera yabo irangizwa kandi barayamburwa.” Abanyamakuru batatu ba BBC bakoraga […]Irambuye
Raporo yasohowe n’ihuriro ry’imiryango itagengwa na Leta muri Repubulika iharanira mu rukerera rw’uyu munsi irasaba Leta kongera ingufu mu gushyira mu bikorwa amasezerano yasinyiye Addis Abeba muri Ethiopia yasabaga abayasinye kugira uruhare mu kwambura intwaro imitwe yitwara gisirikare no kugarura amahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga bigari. Aya masezerano yasinywe muri Gashyantare 2013, ashyirwaho umukono n’ibihugu […]Irambuye
Mu ibarurisha mibare ryakozwe na Kaminuza yigisha imibanire n’amahanga yitwa The Israeli Institute for Regional Policies igaragaza ko 13 ku ijana ry’ababajijwe bemera ko igihugu cyabo gifite isura nziza mu mahanga, naho abandi 87 ku ijana bameza ko igihugu cyabo kitavugwa neza mu mahanga, bagasanga ibyo byakemurwa n’uko Israel na Palestine babana amahoro. Mu bantu […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri, Barack Obama, Perezida wa Leta zunze ubumwe za America aratangaza umugambi wo kohereza ingabo 3 000 muri Africa y’Iburengerazuba mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Ebola. America yafashe iya mbere mu guhangana na Ebola. I Atlanta, mu ruzinduko Perezida Obama agirira mu kigo kigenzura kikanakumira indwara (Centres de contrôle et de […]Irambuye
Mu gihugu cya Centrafrique, kuri uyu wa mbere ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro z’umuryango wa Africa yunze Ubumwe (Misca) zirasimburwa n’Uzumuryango w’Abibumbye (Minusca). Izingabo zifite inshingano yo gusubiza ibintu mu buryo muri iki gihugu zashyizweho tariki ya 10 Mata 2014 n’umwanzuro 2149 wa UN. Minusca isimbuye ingabo za Africa zageragezaga kugarura amahoro muri Central Africa […]Irambuye
Polisi mu gihugu cya Uganda yatangaje ko yafashe ibikoresho byinshi bikorwamo ibisasu mu mukwabo yakoze ku bantu bikekwa ko ari abo mu mutwe wa Islam wa al-Shabab urwanya leta ya Somalia. Inzego z’ubuyobozi zavuze ko agatsiko k’ibyihebe kateguraga ibitero mu mujyi wa Kampala. Abantu 19 batawe muri yombi, barahatwa ibibazo ku migambi bari bafite nk’uko […]Irambuye
Update: Oscar Pistorious wamamaye kubera gusiganwa ku maguru mu mikino y’abafite ubumuga, kuri uyu wa gatanu tariki 12 Nzeri yahamijwe icyaha cyo kwica umukunzi we Reeva, nyuma y’aho kuwa kane yari yagizwe umwere ku cyaha cyo kwica Reeva abigambiriye. Kuwa kane tariki ya 11 Nzeri 2014 – Urubanza rwasomwe n’umucamanzakazi Thokosile Masipa uzwi cyane muri […]Irambuye
Ibihugu bya Kenya, Uganda n’u Rwanda byemeje gutangira kubaka vuba aha umuyoboro utwara ibikomoka kuri petelori ufite uburebure bwa kilometoro 784 uzaturuka Eldoret ukagera i Kigali kandi ukazajya wifashishwa mu kugaburira ibihugu bya Tanzania, Sudani y’epfo, DRC, n’u Burundi. Itsinda rigizwe n’impuguke zo muri aka karere zemeza ku uyu muyoboro uzaturuka Eldoret ugaca i Kampala […]Irambuye