Kenya: Umusigiti waguye uhitana abantu icyenda
Kubera imvura nyinshi yaguye muri Nairobi yatumye urukuta rw’umusigiti rugwa, abantu icyenda barimo imbere bahasiga ubuzima. Kugeza ubu hari impungenge ko hashobora kuba harikiri abantu munsi y’inkuta zahise zigwa.
Abatabazi bakomeje imirimo yo kureba ko nta bantu baba bagitera akuka mu bagwiriwe n’umusigiti.
Mu ijoro ryakeye imihanda myinshi yari yuzuye amazi menshi abantu n’ibinyabiziga bitabasha kugenda neza.
Inzego z’umutekano zasabye abakuriye uriya musigiti ndetse n’indi ituye muri kariya gace kuba ifunze kugira ngo hatagira undi uhirima ugahitana abantu.
Uwungirije ukuriye Nairobi, Omar Beja yabwiye BBC ko hari impungenge ko n’amazu yubatswe vuba ashobora guhura n’akaga ko kugwa niba imvura ikomeje kugwa ari nyinshi.
Muri iki gihe Kenya ifite ikibazo cy’imvura y’umuvumbi yibasiye cyane igice cy’amajyaruguru, ubu ikiba yageze no muri Nairobi.
UM– USEKE.RW