Digiqole ad

Kim Jong-un ngo yategetse ko Nyirasenge anyweshwa uburozi

 Kim Jong-un ngo yategetse ko Nyirasenge anyweshwa uburozi

Kim Kyong Hui ngo yanyweshejwe uburozi

Byabanje guhishwa ariko ngo ubu byagiye ku mugaragaro! Muri 2013, umutegetsi mukuru wa Koreya ya ruguru Kim Jong Un ngo yategetse ko Nyirasenge Kim Kyong Hui yicwa anyweshejwe uburozi kuko ngo yijujuse ubwo umugabo we Jang Song Thaek yicwaga muri 2013 ajugunyiwe imbwa zishonje.

Kim Kyong Hui ngo yanyweshejwe uburozi
Kim Kyong Hui ngo yanyweshejwe uburozi

Aya makuru yari yaragizwe ibanga yamenwe n’umwe mu bantu bakomeye babaga i Pyong Yang (Umurwa mukuru wa Koreya ya ruguru)wahunze.

Jang yafatwaga nk’umuntu wa kabiri ukomeye muri Koreya ya ruguru, yishwe azizwa ko ngo yagambaniye igihugu ndetse ngo yari yaramunzwe na ruswa kandi ari mu bantu bakomeye mu gihugu.

Uyu wabwiye CNN ariya makuru yitwa Kang Myung-do yavuze ko urupfu ry’uyu mugore rwari ruzwi gusa n’abagize itsinda ririnda Kim Jong-Un ryitwa Unit 974 ariko we kuko yari umwana warerwaga n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Kang Sun San, ngo yarabimenye.

Uyu mugore ngo yahoze ari umujyanama wa nyakwigendera Kim Jong Il ari nawe Se wa Kim Kong Un ariko ngo ubwo umugabo yicwaga ajunyiwe imbwa zari zimaze iminsi zishonjeshejwe yanze kubyihanganira, abiganiriza abantu nabo bamurega kuri za maneko za Kim Jong Un.

Ibinyamakuru byo muri Korea ya ruguru nyuma byavuze ko uyu mugore yiyahuye nyuma y’urupfu rw’agashinyaguro umwisengeneza we yishe umugabo we, ariko ngo ahubwo yarishwe arozwe.

 Jang Song Thaek ubwo yari aziritse amaboko amaze gukatirwa mbere yo kujugunyirwa imbwa 120 zishonje
Jang Song Thaek ubwo yari aziritse amaboko amaze gukatirwa mbere yo kujugunyirwa imbwa 120 zishonje

UM– USEKE.RW

11 Comments

  • N’akaga

  • Ni hatari n’amahano.

  • Ariko ubwo ni muwuhe mwaka? igihano nkicyo kibaho koko?

  • Ariko ntimukagereranye ibitagereranywa, banyarwanda mwatujije mukabana, none se uwo Rosa n’umugabo we uvuga bahawe amarozi, bajugunyiwe imbwa ? Muge mumenya kuvugisha ukuri nta marangamutima.

  • Ariko umuntu ukora biriya bintu atekereza ko hari igihe nawe azava kw’isi? Ntacyo turusha inyamanswa kabisa!

  • Ibi ni ibimenyetso by’abayobozi bakunda ubuyobozi kuruta abantu.

  • Ariko se ruriya ruperezida rwa Corea ko rugiye kumara abantu????Ariko ubundi kuki igihano cy’urupfu cyakuweho mu Rda gusa,ahandi kikagumaho????Ni hatari

  • Isi irikurangira,ubwobwami bwica bugatoteza bugiye gusimburwa n,ubundi bwami butanga amahoro arambye twihangane hasiga igihe gito.

  • ariko nkuyu muyobozi nako uyu mwicanyi aziko nawe afite umubiri

  • Ese nkubwo Mutoni ibyo ubihuje ute? uzi ko imitima yanyu yazonzwe n’urwango gusa, mba numiwe nkawe umutima mubi ufite rwose

  • Ngo “Agahwa kari ku wundi karahandurika”.

Comments are closed.

en_USEnglish