Digiqole ad

Burundi: ‘Coup d’etat’ ntirasobanuka, Nkurunziza ntaragera i Bujumbura

 Burundi: ‘Coup d’etat’ ntirasobanuka, Nkurunziza ntaragera i Bujumbura

Abaturage bari kwishimana na bamwe mu ngabo nyuma yo gutangaza ko birukanye Perezida Nkurunziza

Updated 13 Gicurasi 2015  6.30h p.m : Perezida Nkurunziza ntabwo aragera i Bujumbura nubwo kuva ku gicamunsi cya none byatangajwe ko yavuye muri Tanzania, hari amakuru avuga ko yahungiye muri Uganda n’avuga ko yagarutse i Dar es Salaam. Ubwoba ni bwinshi ku cyakurikiraho mu gihe Coup d’etat yatangajwe na Gen Maj Niyombare yaba yaburijwemo nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Perezida w’u Burundi.

Impunzi zigera kuri 430 zahungiye mu Rwanda kuri uyu wa 13 Gicurasi, nyinshi zaje nyuma ya saa sita.

Ikibuga cy’indege, Radio na Televiziyo by’igihugu n’ibiro by’umukuru w’igihugu nibyo bintu by’ibanze bibanza gufatwa n’abagerageza gukora coup d’etat.  Gen Maj. Niyombaere n’abasirikare bamushyigikiye nta na kimwe muri ibi barafata ku buryo budasubirwaho, ikibuga cy’indege kirafunze, Radio na Televiziyo nta biganiro bicaho uretse indirimbo.

Hari ubwoba bwinshi ko amaraso ashobora kumeneka mu gihe Pierre Nkurunziza yaba agarutse i Bujumbura kuko abamushyigikiye n’abamurwanya bashobora gutana mu mitwe hakagwa benshi.

Pierre Nkurunziza ntabwo aragera i Bujumbura kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu akimara kumenya ibya coup d’etat, hari amakuru atandukanye yavuzwe ko yerekeje muri Uganda n’avuga ko nyuma yo kubura uko indege ye yagwa i Bujumbura yagarutse i Dar es Salaam.

Imbaga y’abantu benshi bigaragambya bakomeje kwishimira Coup d’etat yatangajwe na Gen Niyombare. Nubwo hakiri kare kwemeza ko yabaye koko.

Igice cy’ingabo zishyigikiye abahiritse ubutegetsi n’abagishyigikiye Nkurunziza kuri uyu wa gatatu ngo biriwe mu biganiro mu buryo bunyuranye bwo gushaka uko bumvikana igikorwa nta maraso amenetse.

Abaturage bari kwishimana na bamwe mu ngabo nyuma yo gutangaza ko birukanye Perezida Nkurunziza
Abaturage bari kwishimana na bamwe mu ngabo nyuma yo gutangaza ko birukanye Perezida Nkurunziza

13h20 p.m : General Major Godefroid Niyombare yatangarije abanyamakuru ko igisirikare cyahiritse Petero Nkurunziza ku butegetsi kubera kunyuranya n’Itegeko Nshinga akiyamamariza kuyobora u Burundi ku nshuro ya gatatu atabyemerewe n’iryo tegeko. Ibiro bya Perezida w’u Burundi byihutiye guhakana iyo Coup d’etat binemeza ko abasirikare bayitangaje bazakurikiranwa mu butabera.

Abasirikare bashyigikiye Perezida Nkurunziza bagose ahakorera ikigo RTNB (Radio Television National du Burundi) babuza uwariwe wese kwinjira uretse abanyamakuru.

Gen Niyombare yatangarije abanyamakuru kuri bariyeri z’abasirikare no kuri Radio Bonesha FM na Isanganiro ko bahiritse ku butegetsi Pierre Nkurunziza nk’uko bitangazwa na Al Jazeera.

General Major   Niyombare yagize ati “Kubera ubwirasi bwa Nkurunziza no gusuzugura umuryango mpuzamahanga wamugiriye inama yo kubaha amasezerano y’amahoro ya Arusha akanga, komite yo kugarura amahoro yanzuye ko; Perezida Nkurunziza avanyweho, guverinoma ye nayo ivanyweho.”

Major General Godefroid Niyombare wirukanywe na Pierre Nkurunziza ku mwanya w’ukuriye iperereza mu kwezi kwa kabiri, avuga ibi yari agaragiwe n’abasirikare n’abapolisi, barimo n’uwahoze ari Minisitiri w’ingabo.

Abaturage benshi biraye mu mihanda ya Bujumbura bishimira ko ingabo zahiritse Nkurunziza.

Ibiro bya Perezida Nkurunziza byatangaje ko Coup d’etat iri kugeragezwa yatsinzwe ubu ibintu bikaba ngo biri kugenzurwa na Leta.

Abaturage bari kumwe n’abasirikare biravugwa ko bamaze gufata Radio na Television by’igihugu nubwo nta kindi kiratangazwa.

Willy Nyamitwe umujyanama wa Perezida Nkurunziza yahise atangaza ko ibi biri kuvugwa bya Coup d’etat i Burundi atari byo ari nko gusetsa.

Major General Godefroid Niyombare watangaje ko yahiritse Nkurunziza ni umwe mu bahoze mu ishyaka rya CNDD-FDD aza kwirukanwa ubwo yavugaga ko adashyigikiye mandat ya gatatu ya Perezida Nkurunziza. Uyu yigeze kuba Ambasaderi w’u Burundi muri Kenya ndetse n’umugaba w’ingabo z’u Burundi.

Maj Gen Niyombare watangaje ko Nkurunziza yahiritswe ku butegetsi
Maj Gen Niyombare watangaje ko Nkurunziza yahiritswe ku butegetsi bamaranye imyaka 13 barwana hamwe mu mutwe wa CNDD-FDD

Nkurunziza ntiyageze mu nama i Dar es Salaam

Perezida Nkurunziza nubwo yagiye i Dar es Salaam kimwe n’abandi bayobozi b’ibihugu byo mu karere, ntabwo yigeze agera ahabereye inama y’abakuru b’ibihugu nk’uko bitangazwa na RFI.

Inama ahuje abakuru b’ibihugu i Dar es Salaam yagombaga kwiga cyane cyane ku kibazo cy’u Burundi ariko ngo umwanya munini w’iyi nama abayobozi bawumaze kuri telephone bashaka kumenya uko ibintu byifashe i Burundi.

Pierre Nkurunziza kugeza ubu amakuru ava Dar es Salaam yemeje ko yavuye muri Tanzania yerekeza i Bujumbura. Nubwo hashize amasaha menshi atarahagera.

Ingabo zatangaje ko zahiritse ubutegetsi biravugwa ko zitarafata ikibuga cy’indege ko icyabaye ari ugutangaza coup d’etat gusa no kugerageza gufata Radio na Television by’igihugu.

Nkurunziza yageze i Dar es Salaam mu nama yari kumuhuza na bagenzi be ariko ntiyahatinze
Nkurunziza yageze i Dar es Salaam mu nama yari kumuhuza na bagenzi be ariko ntiyahatinze
Akimara kumenyashwa ibya coup d'etat ntabwo yitabiriye imirimo yayo nubwo yari yageze i Dar es Salaam
Akimara kumenyashwa ibya coup d’etat ntabwo yitabiriye imirimo yayo nubwo yari yageze i Dar es Salaam
Abarundi mu byishimo ko Perezida Nkurunziza yahiritswe
Abarundi mu byishimo ko Perezida Nkurunziza yahiritswe

UM– USEKE.RW

20 Comments

  • Bibaye aribyo nta Gitangaza cyaba kirimo! Amateka y’uburundi arabigaragaza neza…..PETERO# Yarabwiwe kenshi yanga kumva Reka rero Abasoda bamwerekeko byose bishoboka, cyane ko muri Afrika ushyigikiwe ni Igisirikare niwe uyobora,Ahubwo arabe yarahungishije umuryango we mbere@ Asabe Imana nazisange I Haye Abazwa abapfiriye mu mvururu zatewe no kugundira ubutegetsi car Il a été prévenu mais il n’a pas écouté. Il a tué et il doit être jugé!……@Ubundi: Abaturage + abasoda batagushaka,Ntakindi wakorango ugume kubutegetsi. pouvre Petero!!

    • kuba batamushaka nuko ubwo ntacyoyabamariye nkumukuru wigihugu. icyibazo cyanjye ariko nuko nugiye kubutegetsi nta matora yamushyizeho!! bose ni bamwe kurya ngo banakoranye imyaka 13 yose mu gisirikare. so namaraso ari bumenekere ubusa kuko nta nkurunziza, nta nuriya ugiye kumusimbura

      Mana fasha Africa nabayituye!

  • bravo intwaramiheto z’Uburundi. ndabemeye. mushyire igihugu ku murongo mutegure amatora ya demokarasi.

  • Yewe ko numva bikaze!Mana rinda abarundi rwose ntamaraso dushaka ko ameneka amen

  • U BURUNDI IMANA IBURINDE RWOSE HATAGIRA ANDI MARASO YONGERA KUMENEKA!!!!INTWARAMIHETO RWOSE ZIRINDE ABATURAGE NEZA N’IBYABO

  • Imana irinde abarundi, kuko ndumva ikibazo ari ingorabahizi

  • aha !? ntawa rubara.

  • Abarund’Imana iborohereze naho ibyimyivumbagatanyo ababirimobose nayinda kuko ibyamanda ntabwo aricyibazo icyibazo nigihe wanyuranije nibyo wemereye abagutoye mugiherero bakigufitiye icyizere kandibifuzako wabayobora ntampamvu hazamo impaka cyereka yobashatse kuvaho ukagundira

  • Mwa bantu mwe murabona hatakiri kare kugira icyo tuvuga?Ubwo abamurinda,imbonerakure twumva ngo zatojwe igisirikare abaturage n’abapolisi bamushyigikiye murumva biri bube amahoro?Iteka umuturage wo hasi niwe bigwa hejuru.Njye nifuzaga imishyikirano bakumvikana naho ibyo bindi ni ugushaka gukinira ku buzima bw’abantu.

  • Yibereyibugande namwe ngo azaza avahe he c?? Rata mwakoze kumukuraho! Ntabyoguhinduritegeko nshinga kdi mwirirwa mudusaba kuryubahiriza svp!like that murabagabo guys in Burundi! Nibindi bihugu ahubwo byigireho kbsss..

  • iyo umuturanyi arwaje ibinyoro uzinga akarago

  • Nubwo bikiri “urujijo” ko Pierre Nkurunziza yavuyeho burundu; kubera gushyamirana hagati y’abamurwanya n’abamushyigikiye, ntagushidikanya ko leta ye yananiwe kuyobora-yatsinzwe! Ikibazo nuko impunzi ziva i burundi ziza kwiyongera. twizere ko abasirikare kumpande zombi bari bwumvikane vuba amahoro akagaruka mu gihugu.

  • ko ubanza bitagiye kworoha muburundi ,

  • Mureke dusengere benewacu abo baba Rundi bihagarare babone amahoro biriya bishimisha amahanga

  • oya rwose koko Abarundi bafite Raison kandi nibabatamushaka natange ubutegetsi koko nakomeza kutsimbarara kandi bimyuranye itegeko nshinga ryabo hazagwa inzirakarengane nyinshi ngaba kandi mboneyeho nogukomeza kwihanganisha abarundi mubibazo bikomeye barimo

  • Nkurunziza niyoroshe umutwe atange igihugu areke gukokeza intambara,kuko ntaco asha yokora, ntacagikiza, echec yarayigize niyemange inkurikizi zubujuju bwiwe, kukazize ubujuju. Ubujuju ningwara mbi!

  • Ikibazo Africa ifite n’abantu bafunze mu mutwe batumvako nta buzima buriho batakiri abaperezida.Niba wakakoze neza mu byiza wakoze harimo no gushyira abategetsi mu buryo bagatozwa demokarasi, harimo no guhererekanya ubutegetsi.Iyo utabigezeho rero ubwo nawe uba waraferinze ahantu niba yuma yimyaka 30,20,15,14 utarabigezeho ubwo nawe ubufite ikibazo.

  • Mbabazwa nuko hapfa inzirakarengane

  • Ubuyobozi bwa nkurunziza vyabonekako butangira imbaraga. Ewe nkurunziza uhejeje nabi. Wubatse kumusenyi. Nahabapfumu,nabarozi barabesha, icobashoboye nugutetereza uwubiringira.

  • Mana girira abarundi ikigongwe.

Comments are closed.

en_USEnglish