North Korea: Minisitiri w’Ingabo yishwe azizwa ‘gusinzira’
Hyon Yong-Chol wari Minisitiri w’Ingabo muri Korea ya ruguru yishwe arashishijwe igisasu rutura kirasa indege azizwa icyubahiro gicye ku muyobozi w’ikirenga wa Korea Kim Jong-un nk’uko byemejwe n’ibiro bishinzwe ubutasi muri Korea y’Epfo.
Yong-Chol wari ufite ipeti rya General yiciwe imbere y’abandi bayobozi bakuru b’ingabo tariki 30 Mata mu ishuri rya gisirikare riherereye mu majyaruguru ya Pyongyang, umurwa mukuru wa Korea ya ruguru.
Uyu mugabo wari uyoboye ingabo kuwa mu 2012 ngo yabonywe asinzira mu birori byari biyobowe na Kim Jong-un ndetse ngo yigeze gusubiza mu magambo inshuro zirenze imwe uyu muyobozi w’ikirenga.
Ibiro ntaramakuru Yonhap bivuga ko amakuru ku gusinzira k’uyu muyobozi mu gihe Kim Jong-un yavugaga ijambo ngo yatanzwe na bamwe mu bayobozi b’ishyaka babifashe nk’agasuzuguro.
Hari amakuru avuga ko Kim Jong-un amaze iminsi afite ibibazo imbere mu bayobozi be kuko ngo biherutse gutuma asubika urugendo yari afite mu Burusiya kwifatanya n’iki gihugu mu birori byo kwizihiza intsinzi ku Badage mu ntambara ya II y’isi.
Kim Jong-un mu 2013 yishe nyirarume Jang Song-Thaek wahoze ari umujyanama we wa mbere mu bya Politiki amugaburiye imbwa z’inkazi amuziza ubugambanyi.
Kwicisha umuyobozi igisasu kirasa indege kikamushwanyaguza imbere y’abandi ngo ni urugero aba abahaye ku wundi uwo ariwe wese waregwa ubugambanyi cyangwa agasuzuguro kuri Kim Jong-un.
UM– USEKE.RW
13 Comments
Egoko ibibera muri iki gihugu ubanza nta handi ku isi bibera. Dictature no kwica uyu mu president yabigize nko kunywa Jus
Ng’ibyo ibiba mu bihugu bigwa mu mutego wo gufata abayobozi nk’ibirwamana. Wasanga gusinzira mu nama ya nyiribyubahiro n’ububasha byarashishikarizaga abaturage kwanga ubutegetsi buriho.
Ntibyoroshye,ahandi iyo umutegetsi agatotsi kamwibye ari mu nama biba urwenya cyane.
Ewana,ubugome buragwira nimpamo!!!uyu mutipe ni umugome,wagirango we ntava amaraso kabisa.
azongere asuzugure turebe!ubundi atinyuka gute gusinzirana umuyobozi kim UN?
@ Umunsi bamuteye urushinge rurimo (H2O) Ntazongera kubabona ukundi!!!
Aya mazina ya “Kim Jong-un ” iyo aza kuba nka “Abdul-Ha-Kim Jamal-Jong-un ” ndabara iyo aza kuba ari president w’agahugu k’abasilamu aba yaratewe n’indege z’abakristo ba USA, NATO, IsraHELL, AMISOM…… Amahirwe agira rero afite udutwaro dukaze(niyo mpamvu abakoloni batifuza ko abasilamu bagira ziriya ntwaro) akaba ari no mw;idini rya gakondo#Islam.
Ariko ubwo wagiye ugira ubwonko buzima.ubwo urumva ibyo ari ibyo kurata aha?
Mbega umugome nababwa nabope ubuse bananiwe kumukupita coudetat? Jye mbona uriya mu vimpaya yavaho.
aya makuru nta gihamya afitiwe kuko harimo propagande nyinshi z’abazungu, nawe ngo bamurashishije indege, bla bla bla, kuki mupfa kwemera ibyo bavuze byose kuri Korea ya ruguru, ese hari amafoto yabyo mwabonye, byasohotse mu kihe gitangazamakuru, sha mujye mumenya ko kenshi bavuga nabi abayobozi bagakabya kugira ngo babangishe abaturage, Kadafi ntibabanje kuvuga ko yamaze abaturage, byahe!! nimutange igihamyacy’ibi mwanditse, kuko simbyemeye nk’ukuri
Nanjye ndemeranya na Mugisha. Kurashisha umuntu igisasu gihanura indege besaba ko hafi ye nta kindi kintu gihari icyo gisasu cyakwangiza. Trop drole pour etre vraie!!!
Bajye babeshyera Mzehe wacu!Biriya nawe ntiyabikora!Igisasu gihanura indege kugitera umuntu!!!Ntaho bitaniye no kwicisha isazi inyundo!!!!!!
kim yong un ndakeka nawe ari kwisi,nzamushima namara ku isi imyaka 200.aha!
Comments are closed.