Digiqole ad

Perezida Nkurunziza yatangaje ko yagarutse i Burundi

 Perezida Nkurunziza yatangaje ko yagarutse i Burundi

Petero Nkurunziza yavuze ko yagarutse i Burundi

Perezida Pierre Nkurunziza yatangaje ko yageze i Burundi. Ni nyuma y’amasaha arenga 24 atarabasha kugera mu gihugu cye aho Maj Gen Gedefroid Niyombare yari yatangaje ko yamuhiritse ku butegetsi. Kugaruka kwa Pierre Nkurunziza bisa n’ibyemeza bidasubirwaho kunanirwa kwa ‘coup d’etat’ yari yatangijwe, bigasubiza irudubi umwuka mubi hagati y’abigaragambya n’abashyigikiye Pierre Nkurunziza.

Petero Nkurunziza yavuze ko yagarutse i Burundi
Petero Nkurunziza yavuze ko yagarutse i Burundi. Photo Getty Images

Uyu wa kane waranzwe no gushyamirana kw’ingabo zishyigikiye Nkurunziza n’ingabo zari ku ruhande rwa Maj Gen Niyombare. Imirwano yaguyemo abasirikare batatu nk’uko byatangajwe na RFI.

Abigaragambya bari bamaze umwanya mu byishimo ko Perezida Nkurunziza yahiritswe kuri uyu wa kane bari bacye cyane mu mihanda ya Bujumbura kubera imirwano y’ingabo. Urujijo rwiriwe ari rwose.

Pierre Nkurunziza kuva mu gitondo cyo kuwa gatatu tariki 13 Gicurasi yari yabuze uko agaruka i Bujumbura nyuma y’itangazwa rya Coup d’etat ariko ntibe neza kuko abari ku ruhande rwa Gen Niyombare batashoboye gufata Radio na Televiziyo, ikibuga cy’indege n’ibiro by’umukuru w’igihugu.

Mu butumwa yatanze kuri Twitter Perezida Nkurunziza yagize ati “Ndi i Burundi. Ndashimira ingabo na Polisi ku rukundo rw’igihugu. Ndashimira by’umwihariko Abarundi ku kwihangana.”

Ubu butumwa bwe ku mbuga nkoranyambaga bwasubijwe n’ubundi bwinshi bumutwama ko batamwishimiye.

Ku busabe bw’Ubufaransa, akanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye kateranye kuri uyu wa kane by’umwihariko kiga ku Burundi nta myanzuro idasanzwe katangaje.

Ibihugu 15 byari biteranye muri ‘UN Security Council’ byanzuye ko byamaganye coup d’etat ivugwa i Burundi, ko bamaganye abahembera ubugizi bwa nabi i Burundi kimwe n’abashaka gufata ubutegetsi mu nzira zinyuranye n’amategeko.

Leta zunze ubumwe za Amerika zo zatangaje ko zigifata Pierre Nkurunziza nka Perezida wemewe w’u Burundi.

Biteganyijwe ko uyu munsi Perezida Nkurunziza ari bugeze ijambo ku banyagihugu
Biteganyijwe ko uyu munsi Perezida Nkurunziza ari bugeze ijambo ku banyagihugu
Urujijo rwiriwe ari rwose i Bujumbura, imirwano y'ingabo zishyigikiye buri ruhande yaguyemo batatu, imibare y'abamaze kugwa mu midugararo iri i Burundi ihita iba 25
Urujijo rwiriwe ari rwose i Bujumbura, imirwano y’ingabo zishyigikiye buri ruhande yaguyemo batatu, imibare y’abamaze kugwa mu midugararo iri i Burundi ihita iba 25

UM– USEKE.RW 

22 Comments

  • Mbibuba…..turebe rero aho buerekera

  • Arahase byose siwewabiteye,ewana ubuyobozi bura ryoha kabisa,gusa ndinkawe natangaza ko nkuyemo candidature kuko aho bigeze bigiye guhindura isura.

  • ahaa .reka tubitege amaso.

  • Nkurunziza, n’umuntu wumugabo cyane. Mugihugu cyikenga nk’uBurundi, President watowe n’abaturage ntiyakurwaho nurusaku rwaza mayibobo n’abakalani. Uwo mu general yirukanwe kukazi agirirwa impuhwe ntiyafungwa none ngo yashaka gukora coup d’état?? rubanda bashishwa nabi koko. Nkurunziza ateye agateka igihugu cye rwose.

    Ubundi abarundi batuzi, bakore amatora, abaturajye bihitiremo umuyobozi bashaka ko abayobora. Naho ibyo kohereza abana kwisararanga mumihanda ya Bujumbura ngo ntibashaka Nkurunziza, nuguta umwanya.

    • Ibyo uvuga ndabyera % ku % kuko abaturage ni bagomeza kwirara mu mihanda nibo baribupfe kuko nta mwana wa Minister runaka wajya mu muhanda ngo ari garagabya ahubyo rubanda rugufi barushora mu rupfu rukemera nonese ni batamusha ka ibyo barikwangiza bizasanwa nande sibo, nonese ko barikuburara ngo barigaragabya , mwew muyobozi we arikuburara, ahubyo niba batamusha ni babihore ku mutima maze mugutora ntibazamutore, Gusa wenda impungenge nuko amatora yo muri Africa atagenda mu mucyo % naho arinjye nkwanga sinakwirirwa mbibwira abantu kuko abantu nirirwa mbibyira sibankura mo urwango kwanga ahubyo abarundi nibatuze bategereze amatora

    • ibyuvuga nibyo nabuze umuntu muzima mbona mubigaragabya???? abanyamakuru kuki mutubwir ibibi byabaye ntimuvuge ibyiza byabaye koko????? Tukurinyuma nubwo ntari umurundi ariki rwose uri umuntu wumugabo boherrza z mayibobo zikirindwa mumuhanda ngo ntibamushaka nibiki se??

  • Ivyandikwa ku rubuga rwa Nkurunziza si we aba yavyanditse. Ni Willy Nyamitwe, one of his senior advisers avyandika, from Bujumbura. Ikindi nuko Nkurunziza kuba ari i Burundi cangwa hanze ntacyo si ikibazo. Ahubwo twamwifuza i Burundi twebwe Abarundi bene ibibazo, kugira duhangane.
    The coup attempt is a strong message. The army is now split as civilians are. He better be ready to be challenged by WE the Protesters. Protests resume tomorrow with more intensity now that half of the army is on our side.

  • Muri Africa nta Democratie ihari.

  • ariko ndumiwe kuri iriya ntebe hararyoha arikose kuyobora abatakwiyumvamo
    bimaze iki mbere yuko agaruka iburundi yakibajije abatangaje ko bamuhiritse
    nabigaragambya ntarukundo bamufitiye ahubwo nashyire agapira hasi

  • Ni umu COMMANDO kabisa bishoboke ko indege yabuze uko igwa,akagwa ikigoma muri tanzania ubundi agahita yinjira igihugu cye yambaye impuzu zi gisirikari akagendera mumiduga yigisirikali yaririmo ijya gutabara ibujumbura.ariko aho mugabo ni akumiro ubushikiranganji buraryoha!

    • Nonese wowe wiyise Joghoo,Nkurunziza ni umushikirangaji cg ni Perezida,Gusa aba bisiye ko bakoze coup d’etat bakoze ubuswa bubi cyaneeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee,imibare mike kabisa.yego ntawageze kuri terrain y’ibyabaye ariko ntakigenda peeeeeeeeeee

  • Ahubwo nkaburiya bamurashe nibwo nakwishima. Kuko ararwana nubusa nta mandat yindi azabona! Naho gupfa c nibisanzwe murafrica gupfa duharanirubwigenge cyane ko abayobozi bagyaho ntibashake kubahirizamategeko bo badusaba ko twubahiriza!selfish African leaders fed up of ur hunger for power!

  • Abatamushaka iyo bagira ingufu n’ukuri baba bamuhiritse; iriya ni Echec ya General utazi aho bahera bafata ubutegetsi;ubu se mu Rwanda wakwihandagaza ukujya kuri radio yigenga iyo ariyo yose ukuvuga ngo wakoze coup d’Etat?( Uretse ko n’iwacu itanashoboka); Ikikndi kandi ,kuki atabanje gupanga na Army Chief ko ari we ufite ingabo mu bubasha bwe?
    Umunyamakuru wari wasohohoye inkuru ngo “UMUYOBOZI MUSHYA W’UBURUNDI NI MUNTU KI?” nawe yagaragaje kubogama gukabije no guhubuka nk’umunyamakuru;agerageze kuba Professional; nk’ubu se abari bishimye barabyifatamo gute? ikibabaje ni uko rubanda rugufi ari rwo rugiye kubigenderamo nyamara abo babashoye mu mihanda bakigurukira .

  • Kabuye uri psychopathe, barebe uko bakugenza naho bwaratokowe

  • Mwe murapfa ubusa muterana amagambo
    Umucamanza mukuru n’imana mwicecekere
    Ahubwo dusenge babone amahoro

  • Hahahahahahahaha buriya imyigaragambyo yari guhagarara gute?

    Mwibuke ko amahanga yari yaratangiye kwinjira mu kibazo, ndetse hari n’ibihugu bitari kwihanganira uko abaturage bapfaga, byashobokaga ko yari kuvanwaho n”izindi ngufu zari kujya gutabara abaturage.

    Gusiba icyo cyuho ntakundi atari ugukora kariya gakino babigiriwemo inama n’abafaransa,bakumvikanyeho nabasangirangendo ba CNDD ngo byibagize amahanga abaguye muri iriya myigaragambyo kuko barigukurikiramwa n’Urukiko mpanabyaha rwa Lahe,

    Ubu NKURUNZIZA agiye gukomeza kwiyamamariza manda ye ntambogamizi z’abaturage afite kuko ubu babateyemo ubwoba ntawongera gusubira mu muhanda bityo bazaba bikijije opposition,

    Ibi bisa nkibyo opposition yari yatangaje ngo ntibizere igisirikare ngo kuko bose ari bamwe

    Mutegereze muzumva ngo aratowe none atanze imbabazi kubashatse gukora coup d’etat, oppositions ibihomberemo.

  • Njye nkunda Nkurunziza cyaneee.aragahoraho.

    Imana iri kumwe nawe komera

  • NKURUNZIZA ntawe uragera Buja wongo

  • Yewe RWASA we unkoze k’umutima ibyo uvuze n’ukuli pe!!!!! Ubu nibwo intambara igiye gutangira,

    Nkurunziza agiye kwikuraho abatavuga rumwe na Leta ye, ibi binyibukije uko Abafaransa bagiriye Kinani inama yo kurasa baringa m’Umujyi wa Kigali ngo bararwana n’Inkotanyi zashaka gufata umujyi maze abiswe ibyitso barahagorerwa,

    Hahahahaha ubwo bateze umushibuka wo kwica abantu maze nihagira uzaza kubatabara Abafaransa bahurure ngo bashingiye. kobashyigikiye ko Akanama k’umutekano ka UN ibisabwe n’Abafaransa kavuze ko bamaganye iriya ngirwa coup d’etat none ko hari abari inyuma y’iriya ngirwa coup d’etat bashaka kongera gutembagaza ubutegetsi bityo Abafaransa ibyo bashaka babigereho bitwaje Uburundi

    Yooooo, barishuka ryarashe babona , bageho bamare abanyagihugu babo ngo bateze umushibuka batazi ko Umutego mutindi ushibukana nyirawo abandi bigaramiye, ziriya nteramwe bikururiye bazazibona ;

  • Hahahha bariya ba General hari abaza gutangaza ko bashutswe mutegereze muziyumvira cyangwa duhishuye ibanga ryabo barashaka andi mayere,ariko banga bemera Theatre yo yarakinwe kuko byari byitezwe ko najya Dar Salam bazasoza umugambi.

  • Ndizera ko abarundi bamaze gukura (kuba bakuru) muri Demokarasi kandi ko bafite uburyo berekana ikibashimishije n’ikitabashimishije ku butegetsi buhari. Dore bo bashobora no kwigaragambya nta burenganzira babiherewe n’amategeko.

    Ariko rero bakwigaragambya bagira, bakwiye kumenya ko igihugu kidashobora kuyoborwa mu kajagari aho buri wese yikorera ibyo ashatse. Bakwiye kandi kumenya ko za “Coup d’Etat” muri iki gihe tugezemo zitacyemewe kandi ko atari zo muti w’ikibazo.

    Abanyapolitiki b’abarundi bari bakwiye kwicara hamwe bagasuzuma ikibazo bafitanye hagati yabo kuko biragaragara ko ikibazo cya mbere uburundi bufite ni ubwumvikane buke buri hagati y’abanyapolitiki barimo kurwanira kwicara ku ntebe y’ubutegetsi. Abaturage basanzwe (rubanda) bo ni ibikoresho bya bariya banyapolitiki.

    Birababaje kubona bariya banyapolitiki bashora urubyiruko mu mihanda, ugasanga kandi urwiganje muri urwo rubyiruko ari inzererezi n’abashomeri ubona batagira uburere na discipline ku buryo mu myigaragambyo urwo rubyiruko rwonona ibintu byinshi.

    Igitangaje ni uko nta bana b’abo banyapolitiki wabona muri iyo myigaragambyo, ndetse nabo banyapolitiki ubwabo ntabwo bajya muri iryo myigaragambyo ngo nibura bajye imbere y’abo bigaragambya mu mihanda bashobore kuba banababuza kwangiza ibintu. Abo banyapolitiki bo, mu gihe imyigaragambyo irimo ikorwa, baba bibereye mu ngo zabo ahubwo bashyushya urugamba ku mbuga nkoranyambaga no ku maradiyo mpuzamahanga bakora za “declarations” za ba rutwitsi. Iyo amasasu avuze, ahitana bamwe muri izo nsoresore ziri mu mihanda, nta munyapolitiki ahitana. Niyo bimaze gukomera bamwe burira indege bakigendera, hagasigara hagowe rubanda.

    Igihe kirageze ngo abaturage ba rubanda muri Afurika bamenye ko abenshi mu banyapolitiki babo bakorera inda zabo gusa, ko ibyo kubashora mu mihanda nta gaciro bifite. Ko umuti w’ikibazo ari ukwicara hamwe bakakiganiraho bakanagishakira umuti nyawo kandi bashyira imbere amahoro n’ubumwe.

    Ibyo kwicana ntabwo byigeze bizana amahoro muri iyi si ya Rurema. Ibyo kuganira ukumva ibitekerezo by’undi, ibyo gucisha bugufi, ibyo kubahana no kudasuzugurana, ibyo kutiharira no kwikanyiza, ibyo kwita ku nyungu za rubanda mbere y’inyungu za Polotiki…, ibyo nibyo bizana amahoro.

  • “IYOBUMENYA UMWE BWARIKINDI”! Ntiyari coup d’etat uretseko bwaruburyo bwa nkurunziza bwogusamaza nogucecekesha abobatavuga rumwe. Ama radio yigenga barayehenze bikunde afutwe mugihugu mukuyakoresha murivyo binyoma vyankurunziza na niyombare.
    It is was not a coup but a method of stopping demonstration.

Comments are closed.

en_USEnglish