Uganda: Inteko yanze umushinga wo guhindura uko amatora azakorwa
Ejo ubwo Inteko ya Uganda yigaga ku mushinga wo guhindura zimwe mu ngingo ziri mu itegeko rirebana n’uko amatora azagenda muri 2016, abadepite banze kwemeza uwo mushinga basaba ko mu cyumweru gitaha bazasobanurirwa birambuye ibiwukubiyemo.
Zimwe mu ngingo abadepite banze kwemeza harimo igena uko abazaba bagize Komisiyo y’amatora bazashyirwaho.
Bongeyeho ko ingingo ya 60 itagomba guhinduka kandi ko guhindura izina rya Komisiyo y’amatora (Electoral Commission) ikitwa Independent Electoral Commission(Komisiyo y’amatora yigenga) atari byo bisobanuye ko izaba yigenga koko.
Muri uyu mushinga kandi ngo harimo y’ingingo y’uko Umukuru w’igihugu yahabwa ubushobozi bwo gukuraho ububasha bufitwe n’umwe mu bagize Komisiyo y’amatora.
Ingingo ya 83 mu gika cya kane hasaba ko abadepite birukanywe mu mashyaka yabo bazajya banirukanwa mu Nteko.
Iyi ngingo yanzwe n’abadepite kuko ngo kugeza ubu hari urubanza rutarafatwaho umwanzuro n’inkiko rurimo abadepite bane bahoze muri NRM(iri ku butegetsi) birukanywe muri iri shyaka nyuma bakanirukanwa mu Nteko.
Ingingo ya 72 isaba abashaka kwiyamamariza kujya mu Nteko gusinyirwa n’abantu 1000 nayo yanzwe n’abadepite kuko ngo’ ivangura’ kandi ‘idashyira mu gaciro’ kuko ngo hari ahantu muri Uganda abantu bemerewe n’amategeko gutora batagera kuri uwo mubare usabwa.
Uwungirije uvugira Inteko (deputy Speaker) Jacob Oulanyah yabwiye Minisitiri w’ubutabera Kahinda Otafiire hamwe n’Umushinjacyaha mukuru Freddie Ruhindi n’umwungirije Mwesigwa Rukutuna ko uyu mushinga w’itegeko udahuje n’ibyo Komisiyo y’amatora ikeneye kugira ngo amatora azagende neza umwaka utaha.
The Daily Monitor
UM– USEKE.RW
1 Comment
Yes muri inteko yigenga muzi gushishoza ntabwo mukoreshwa.
Comments are closed.