Burundi: Kwemeranya k’umuhuza bikomeje kugorana
Ejo nibwo hari hateganyjwe ko ibiganiro by’amahoro bisubukura hagati y’amashyaka atavuga rumwe na Leta ndetse na Leta ngo harebwe icyakorwa kugira ngo umutuzo ugaruke mu baturage maze amatora y’abadepite ndetse n’ay’Umukuru w’igihugu agende neza.
Ibi biganiro ariko ntibyatangijwe kubera ko uruhande rwa Leta rutitabiriye.
Iriya nama yari yitabiriwe n’inzego za sosiyete sivile, ndetse n’abakuriye amadini mu Burundi. Harimo kandi n’intumwa ya UN mu Burundi yasimbuye Said Djennit uyu akaba ari umunyamateka ukomoka muri Senegal Abdoulaye Bathily.
Hari kandi abagize urunani( urugaga) rw’imiryango itavuga rumwe na Leta rwitwa “Amizero y’Abarundi’’.
Burundi Iwacu dukesha iyi nkuru ivuga ko Sylvestre Ntibantunganya na Domitien Ndayizeye ( aba bombi bigeze kuyobora Uburundi) nabo bari bahari.
Agathon Rwasa ukuriye Amizero y’Abarundi yavuze ko Leta ishaka kuziyamamaza yonyine ngo n’ikimenyimenyi ni uko idashaka kuza mu biganiro.
Kuri Rwasa ngo ibyo Cndd-Fdd iri gukora ntacyo bizamara kuko bizatuma amatora atagenda neza cyane cyane ko ngo adashoboka niba impande zirebwa nayo zitayaserukiwemo.
Pierre Claver Mbonimpa ukuriye impuzamashyirahamwe y’imiryango iharanira uburenganziza bwa muntu mu Burundi(Aprodh), asaba umuhuza gusaba igice cya Cndd-Fdd kuza ku meza y’ibiganiro bakaganira kuri manda ya gatatu ya Nkurunziza kuko ngo ariryo pfundo ry’ibibazo Abarundi bafite.
Kuri Mbonimpa ngo umuhuza agomba gukora iyo bwabaga agatuma ikirangaminsi( ingengabihe) cy’amatora gihinduka mbere y’uko iki cyumweru kirangira.
Ku ruhande rwa Leta, ngo kujya mu biganiro sibyo byihutirwa kuko ngo byarangaza Cndd-Fdd ntikomeze ibikorwa byayo byo kwiyamamaza kandi ku ngengabihe yemejwe na CENI ndetse n’ibiro by’umukuru w’igihugu bigaragara ko iki ari igihe cyo kwiyamamaza ku babyemerewe n’amategeko.
Uwahoze ari umuhuza mu Burundi muri ibi bihe by’umuvurungano Said Djennit yareguye nyuma y’uko uruhande rutavuga rumwe na Leta rumushinje kubogamira kuri Cndd-Fdd.
Abdoulaye Bathily wamusimbuye nawe yatangiye kunugwanugwa n’uruhande rwa Leta ko ahengamiye ku batavuga rumwe nayo.
Reba Video mu Gifaransa yerekana uko ejo byari bimeze
UM– USEKE.RW
1 Comment
Burundi se iki kizima mubategereje ho kwariko bitereye kuva na kera !!!
Mubatumire ku meza ariho ikiyeri nu burobe + imikeke barari buze babyigana naho ibyiterambere su muco wabo.
ARIKO BITE UM– USEKE.RW ko mutarimo kuduha amakuru ku mfura yacu KK KARENZI KARAKE EMMANUEL ngo mutubwire uko ibye bihagaze nta na greve irategurwa ngo tubyamagane turimo kumutererana nyamara ari muyabagabo kubera kwitangira u Rwanda mubisuzume please naho inkunga y’abaturage twe tuzi icyo yatumariye turi tayari !!
Comments are closed.