Digiqole ad

Perezida Kabila yareze mu rukiko ba Guverineri 4 ko bariye ruswa

 Perezida Kabila yareze mu rukiko ba Guverineri 4 ko bariye ruswa

Perezida Joseph Kabila yareze ba Guverineri kurya ruswa

Joseph Kabila Kabange Perezida wa Congo Kinshasa kuwa kabiri w’iki cyumweru i Kinshasa yatanze kuri parike ya republika ibaruwa irega ruswa ba guverineri bane netse na bamwe mu bahoze ari bajyanama ba Perezida nk’uko byatangajwe na radioOkapi ya ONU muri Congo.

Perezida Joseph Kabila yareze ba Guverineri kurya ruswa
Perezida Joseph Kabila yareze ba Guverineri kurya ruswa

Inyandiko y’impapuro zirenga 20 irashinja ba Guverineri; Moïse Katumbi Chapwe (Katanga), Alphonse Ngoy Kasanji (Kasaï-Oriental), Alex Kande (Kasaï-Occidental) na Marcellin Chisambo Ruhoya (Sud-Kivu) n’abandi bantu 15 barimo n’uwahoze ari umuyobozi w’ibiro bya Perezida Gustave Beya Siku ibyaha bya ruswa no kunyareza umutungo wa Leta.

Perezida arasaba Procureur General gukurikirana Moise Katumbi we unaregwa kwinjiza ibicuruzwa muri Congo Kinshasa mu buryo bwa frode. Katumbi uyu bakaba bamaze igihe batajya imbizi we na Kabila.

Iki kirego kandi kivugwamo ambasaderi wa Congo mu Bubiligi ngo waba warariye ruswa mu itangwa ry’isoko kuri kompanyi yahawe iryo gushyira fibre optique ahitwa Moanda mu burengerazuba bw’amajyepfo ya Congo.

Moise Katumbi uregwa muri aba asanzwe ari mu ishyaka riri ku butegetsi rya  PPRD (Parti du Peuple pour la Reconstruction et le Développement) gusa akaba ari mu bahanganye na Joseph Kabila kuko uyu mugabo ukunzwe cyane hari ubwoba ko ashobora no kumusimbura mu matora ya 2016.

Itegeko Nshinga rya Congo ribuza Perezida Kabila kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu mu ateganyijwe mukwa 11/2016 ubwo manda ebyiri yatorewe zizaba zirangiye.

UM– USEKE.RW   

en_USEnglish