Babarirwa mu ijana, ni abanyecongo n’abanyecongokazi bafite abana bamaze ibyumweru birenga bibiri mu ishyamba rya Ombole. Birakekwa ko bashimuswe n’abarwanyi ba FDLR babavanye mu duce twa Katirikwaze na Mabuo muri 30Km iburengerazuba bw’i Butembo muri Kivu ya ruguru nk’uko bitangazwa na LePotentiel. umugambi ngo ni ugusambana bakabyarana bakivaanga. Abarwanyi ba FDLR bikekwako bashimuse aba bantu […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatatu Thomas Boni Yayi uyobora Benin yaraye atangarije abaturage ko uwahoze ayobora Benin witwa Mathieu Kérékou yitabye Imana. Uyu musaza witabye Imana yari afite imyaka 82 y’amavuko akaba yarayoboye Benin mu gihe cy’imyaka 30. Mathieu Kérékou yavutse ku italiki ya 2, Nzeri, 1933. Yavuye k’ubutegetsi muri 2006 amaze kugira imyaka 72 itaramwemereraga […]Irambuye
Ibisubizo by’agateganyo bimaze gushyirwa ahagaragara n’abaganga bapima umubiri wa nyakwigendera Thomas Sankara wayoboye Burkina Faso bivuga yo uriya mugabo ufatwa nk’imwe mu ntwari z’Africa yishwe n’amasasu. Kugeza ubu ariko hari impaka zo kumenya niba koko umubiri wataburuwe mu mezi ashize ari uwa Sankara koko. Impuguke z’Abafaransa bafatanyije n’abanya Burkina Faso bari kwiga uturemangingo fatizo tw’amagufwa […]Irambuye
Kuva mu kabwibwi ko kuri uyu wa kabiri muri quartier III mu Ngagara mu mujyi wa Bujumbura humvikanye urusaku rw’amasasu na za grenades bikomeye, biravugwa ko abantu barenga 10 bapfuye barimo umuryango w’umu-cameraman wa Televiziyo y’u Burundi Christophe Nkezabahizi wicanywe n’umugore n’abana be babiri b’abakobwa. Pierre Nkurikiye umuvugizi wa Police y’u Burundi yatangaje ko abapolisi […]Irambuye
Amagana y’urubyiruko basabye kwinjira mungabo za Uganda (UPDF) batewe utwatsi mu myitozo yo kwiniza urubyiruko mu gisirikare kubera ubuzima butameze neza n’isuku nkeya ku mubiri. Imyitozo yabereye mu karere ka Mubende mu cyumweru gishize aho abarenga 400 mu rubyiruko batsinzwe hakemerwa 25 gusa. Ikinyamakuru The Monitor cyanditse iyi nkuru kivuga ko hari bamwe bangiwe kugera […]Irambuye
Abayobozi bakuru n’abaturage b’u Burundi ndetse n’impande zombi zishyamiranye kuri uyu wa kabiri bashyize hamwe umutima bibuka Umuganwa (Igikomangoma) Louis Rwagasore waharaniye ubwigenge bw’iki gihugu akaza kwicwa arashwe, n’uyu munsi urupfu rwe ruracyagibwaho impaka. Umuganwa Louis Rwagasore nk’uko Abarundi bamwita, yibutswe ku nshuro ya 54, ibirori byabereye kuri Kiliziya nini yitwa Cathedrale Régina Mundi mu […]Irambuye
Nyuma y’uko ubuyobozi bw’ibihugu byombi(u Buholandi n’u Burusiya) bwari bwatangaje ko buri busohore raporo zisobanura ubushakashatsi bwagezeho mu kumenya uwahanuye indege MH17, amakuru atangwa n’ibiro ntaramakuru by’u Bushinwa China Xinhua News bimaze gutangaza ko ngo ari bwahanuye iriya ndege bukoresheje igisasu cya BUK missile cyarasiwe muri Ukraine. Indege MH17 yaguyemo abantu 298 ikaba yaraguye ahitwa […]Irambuye
Ingabo zose za Uganda zabaga muri Sudan y’Epfo zitangira kuvanwa muri icyo gihugu mu mpera z’iki cyumweru nk’uko byatangajwe n’ukuriye izo ngabo. Brig Gen Kayanja Muhanga yatangarije BBC ko ingabo zahawe ubutumwa ku wa gatandatu w’icyumweru gishize n’Umugaba Mukuru w’ingabo asaba ko batangira gutaha, yongeraho ko ingabo zose zizatahuka. Amasezerano y’amahoro aheruka gusinywa n’impande zombie […]Irambuye
Nyuma y’uko mu cyumweru kibanziriza icyo turangije umutwe Seleka ushyigikiye uwahoze ayobora Central African Republic ariwe Michel Djotodia urasiye ku ngabo mpuzamahanga zagiyeyo kugarura amahoro, ubu noneho Seleka yiyemeje gutangiza urugamba rusesuye rwo gusubizaho uruya muyobozi bashyigikiye. Uru rugamba barutangiriye mu Majyaruguru mu bilometero byinshi uvuye Bangui ariko ngo umugambi ni ukuzagera i Bangui mu […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu abashinzwe umutekano bakoze umukwabo mu gace ka Ngagara II basanga mu gisenge k’ishuri hahishe imbunda iremeye yo mu bwoko bwa Machine gun, imyenda ya gisirikare ndetse na za grenades ebyiri. Uyu mukwabo wari ukomeye k’uburyo ntawinjiraga cyangwa ngo asohoke. Mu mazu yasatswe ngo ni aturanye n’ikigo cy’amashuri kiri […]Irambuye