Mu gihugu cya Congo Brazaville kuri uyu wa kabiri Leta yafashe umwanzuro wo gufunga itumanaho iryo ariryose mu murwa mukuru Brazaville kandi Radio mpuzamahanga y’Abafaransa RFI. Ibi ngo byakozwe mu rwego rwo guca intege abigaragambya bamagana ko President Denis Sassou Nguesso yakongera kwiyamamariza indi manda nyuma y’imyaka 32 amaze ayobora. Ibintu bikomeje kuzamba mu murwa […]Irambuye
Mu ruzinduko rutunguranye umunyabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye Ban Ki moon kuri uyu wa kabiri arajya mu duce twa Israel na Palestine turi kuvugwamo imirwano nk’uko bitangazwa n’umwe mu bayobozi muri Loni (UN). Ki moon ngo aramara aha iminsi ibiri asura ibi bihugu bishyamiranye muri iyi minsi kandi bituranye birebana ay’ingwe kuva mu myaka irenga 50 […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere umuntu witwaje intwaro yinjiye mu rugo rwa Senateur Sylvestre Ntibantunganya wigeze kuyobora u Burundi ashaka kumwica, ariko ngo abashinzwe kumurinda baramukumira bamuca intege ntiyagera ku mugambi we. Sylvestre Ntibantunganya yanditse ko uriya muntu wari wambaye imyenda ya Police yageze iwe (kwa Ntibantunganya) kare akavuga ko aturutse ahitwa Gatunguru agana ku kabari […]Irambuye
Israel ishingiye ku ngingo y’uko Ubufaransa bwasabye Akanama k’Umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi kureba uko kakohereza ingabo zo kurinda imisigiti Israel iri gupfa na Palestine, kiriya gihugu kirashinja Ubufaransa gutiza umurindi iterabwoba rikorwa n’imitwe yo muri Palestine harimo na Hamas. Hashize igihe abasore no muri Palestine batera abapolisi ba Israel ibyuma mu migongo babatunguye […]Irambuye
Yitwa Charlotte Umugwaneza akaba yari impirimbanyi irwanya ruswa n’akarengane mu Burundi mu muryango witwa Mouvement pour la solidarité et le développement (MSD). Police yemeje ko yishwe n’abantu bataramenyekana kuri uyu wa Gatanu, umurambo we ukaba waratoraguwe hafi y’umugezi wa Gikoma. RFI yemeza ko mbere Police y’u Burundi yari yabanje kuvuga ko amakuru y’urupfu ry’uyu mugore […]Irambuye
Ishami ry’umuryango w’abimbye ryita ku buzima OMS ryatangaje ko abantu babiri babasanganye Virus ya Ebola nyuma y’ibyumweru bibiri hari undi umwe igaragayeho. Margaret Harris umuvugizi wa OMS yatangaje ko umwe mu banduye yagaragaye mu mujyi wa Forecariah undi mu murwa mukuru Conakry nk’uko bitangazwa na BBC. OMS yemeza ko nta virus ya Ebola ikiri mu […]Irambuye
Kuri iki cyumweru umugaba mukuru w’ingabo za USA, Gen Joseph Dunford azasura abayobozi bakuru b’ingabo za Israel baganire ku bibazo bitandukanye Israel ifata nk’ibyugarije umutekano wayo harimo ibibera muri Iran, Syria ndetse bigire hamwe imyitwarire y’Uburusiya n’ingaruka yazagira ku mutekano wa Israel. Umugaba w’ingabo za USA nibwo bwa mbere azaba akoreye urugendo mu gihugu cy’amahanga […]Irambuye
Police yo muri Africa y’Epfo yafashe umugore washaka kugurisha uruhinja kuri Internet bakamuha amadolari 380$ ni ukuvuga amafaranga akoreshwa iwabo yitwa ama randi angana n’ibihumbi bitanu. Uyu mugore utatangajwe amazina aragezwa imbere y’ubutabera kuri uyu wa Gatanu akaba akurikiranyweho icyaha cyo kugurisha abantu nk’uko umuvugizi wa Police witwa Hangwani Mulaudzi yabibwiye the Reuters. Uriya mubyeyi […]Irambuye
Urukiko rw’Uburayi rushinzwe kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu ruherereya i Strasbourg mu Bufaransa, rwemeje ko ibivugwa n’umunyapolitiki wo muri Turikiya witwa Dogu Perincek ko nta Jenoside yakorewe Abanyarumeniya yabayeho bifite ishingiro. Ubwicanyi bwakorewe Abanyarumeniya bamwe bita Jenoside bwabaye mu 1915, bukozwe n’Ubwami bw’Abami bw’Aba-Ottoman, ubu igice kinini cyabwo cyahindutse Turukiya. Urukiko rwemeje ko abagejeje uriya mugabo imbere […]Irambuye
Kuri uyu wa kane Kizza Besigye umuyobozi w’Ishyaka ritavuga rumwe na Leta muri Uganda, (Forum for Democratic Change, FDC), yatawe muri yombi hamwe na bamwe mu bayobozi b’iri shyaka ritavuga rumwe na Leta. Dr. Kizza Besigye yafashwe na Polisi ndetse n’Umuvugizi w’ishyaka rye Ssemujju Nganda bose bafatiwe mu ngo zabo. Polisi ya Uganda yari yagose […]Irambuye