Digiqole ad

Centrafrique barizeza Papa Francis umutekano mu ruzinduko rwe

 Centrafrique barizeza Papa Francis umutekano mu ruzinduko rwe

Biteganijwe ko Papa Francis azasura Centafrique mu mpera z’uku kwezi

Abayobozi muri Politiki n’idini muri Repubulika ya Centrafrique barizeza Papa Francis ko azacungirwa umutekano ubwo azabasura mu mpera z’uku kwezi. Ku rundi ruhande ariko, impungenge ntizibura kubera umutekano muke umaze iminsi uhavugwa.

Biteganijwe ko  Papa Francis azasura Centafrique mu mpera z'uku kwezi
Biteganijwe ko Papa Francis azasura Centafrique mu mpera z’uku kwezi

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, The Reuters, biravuga ko UN iteganya kuzohereza ingabo zayo kurindira umutekano Papa Francis ubwo azaba yasuye kiriya gihugu.

Papa Francis azaba ari muri kiriya gihugu ku italiki ya 28-29, Ugushyingo uyu mwaka ariko umutekano we ukaba uteje impungenge abantu benshi.

Mu minsi mike ishize muri kiriya gihugu hongeye kuvugwa umutekano muke waturutse ku mirwano yubuwe n’abarwanyi bo muri Seleka bavuga ko bashyigikiye uwahoze ayobora kiriya gihugu, Michel Djotodia.

Mu ntangiriro z’uku kwezi Papa Francis yavuze ko urugendo rwe rushobora gusubikwa niba atijejwe umutekano usesuye.

Minisitiri ushinzwe umutekano muri Centrafrique witwa General Chrysostome Sambia yemeza ko azakora ibishoboka byose umutekano wa Papa ugacungwa neza.

Uwungirije umukuru wa Kiliziya Gatulika mu mujyi wa Bangui witwa Bishop Jésus Martial Dembele nawe yemeza ko afite ikizere ko umutekano wa Papa uzaba nta makemwa.

Nubwo aba bayobozi bemeza ko umukuru wa Kiliziya Gatulika azacungirwa umutekano, kugeza ubu Catheline Samba Panza uyobora Centrafrique acungiwe umutekano n’itsinda ry’ingabo z’u Rwanda ziri mu mutwe w’ingabo za UN zagiyeyo guhosha amakimbirane hagati y’imitwe ya Seleka y’Abasilamu na Anti Balaka y’Abakirisitu.

Uruzinduko rwa Papa ruteganijwe kuba mbere gato y’uko kiriya gihugu gikora amatora y’Umukuru w’igihugu azaba mu Ukuboza uyu mwaka.

Kubera izi mpamvu, UN irateganya kungera abandi basirikare 750 n’abapolisi 140 mu rwego rwo kongerera ingufu abasirikare bayo bari muri kiriya gihugu.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish