UN: Haratorwa umwanzuro ugamije guhagarika ubwicanyi mu Burundi
Akanama k’Umuryango w’Abibumbye (UN) gashinzwe umutekano ku Isi, kashyize itora ry’umwanzuro wamagana kwiyongera k’ubwicanyi, iyicarubozo n’ibindi bikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu mu gihugu cy’u Burundi kuri uyu wa kane tariki ya 12 Ugushyingo, uyu mwanzuro uteganya n’ibihano ku bantu bose bafite uruhare mu mvururu n’ubwicanyi.
Amakuru avuga ko abantu 252 bamaze kwicwa nyuma y’aho Perezida Pierre Nkurunziza atangaje umugambi wo kwiyamamariza manda ya gatatu itaravuzweho rumwe muri Mata 2015. Abarundi 210 000 bahunze ingo zabo berekeza mu bihugu bituranyi.
Akanama ka UN gashinzwe umutekano, ku isaha ya saa moya n’iminota cumi n’itanu z’umugoroba i Kigali (17:15 GMT) nibwo habaho itora.
Umwe mu Badipolomate b’Abafaransa yatangarije Al Jazeera ko biteguye ko uyu mwanzuro uza gushyigikirwa n’abanyamuryango bose 15.
U Bufaransa bwafashe iyambere ku wa mbere, butangira gukwirakwiza umushinga w’uyu mwanzuro, ukangisha ibihano ku bayobozi b’U Burundi bagira uruhare mu guteza ibitero byica abantu no gutambamira icyazana amahoro.
Nyuma ariko umushinga wagaragajwe ku wa gatatu ndetse uza gutorerwa usa n’uwa gabanyirijwe ingufu mu byari birimo, uvuga ko Akanama k’Umutekano kiteguye gufata “ingamba nyazo”, ntihavugwa ibihano biteganyirijwe abakora ibyaha mu Burundi.
Ivugururwa ry’uyu mushinga w’umwanzuro ku birebana n’U Burundi, ryakozwe nyuma y’aho U Burusiya na bimwe mu bihugu bya Africa byagaragazaga ko ibihano ku bayobozi nta cyo byakora mu kugabanya iyicwa ry’abantu.
Abayobozi ba UN bariga uko ingabo zibungabunga amahoro mu burasirazuba bwa Congo, MONUSCO, zajyanwa mu Burundi mu gihe imvururu zakomeza gukomera.
Ingabo za MONUSCO zigera ku 20 000, ziterwa ingabo mu bitugu n’umutwe w’ingabo udasanzwe (Rapid-reaction brigade) ugizwe n’ingabo zavuye muri Africa y’Epfo, Malawi na Tanzania, izo ngabo na zo ngo bibaye ngombwa zajyanwa mu Burundi.
Umuvugizi w’Urwego rwa UN rushinzwe iby’ingabo zibungabunga amahoro, yagize ati “Gukoresha ibikoresho n’abantu ba Monusco ni kimwe mu byaganiriweho nk’inzira yashoboka. Ibi bibayemo ikibazo cy’uko byatinzwa n’igihe cyo gufata umwanzuro ku Kanama k’Umutekano, ibihugu by’akarere byishyize hamwe byiteguye gutanga igisubizo kihuse kandi cyizewe, igihe ibintu byarushaho kumera nabi mu Burundi.”
Barack Obama, Perezida wa Amerika ku murongo wa Telefoni, yavuganye na Perezida wa Africa y’Epfo Jacob Zuma ku wa gatatu, avuga ko ‘ahangayikishijwe bikomeye’ n’uko ibintu bimeze mu gihugu cy’U Burundi, nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Perezida muri Amerika.
Obama yasabye Zuma gukomeza gukorana n’abandi bantu mu karere gusaba ko umutuzo wagaruka, no gushyira imbaraga cyane mu biganiro bishobora kuzana umuti urambye ku bibazo by’U Burundi, nk’uko bikubiye mu itangazo ryasowe n’ibiro bya Perezida.
UM– USEKE.RW
4 Comments
Byaba byiza Perezida Jacob ZUMA wa Afurika y’Epfo ariwe ushyizweho akaba umuhuza w’impande zombi mu biganiro bitegenyijwe kuba hagati ya Leta y’u Burundi n’Abayirwanya.
Museveni ntabwo yashobora kariya kazi ko kuba umuhuza, kubera ko mu gihugu cye nawe afite ibibazo bitoroshye dore ko arimo guhatanira umwanya wo kongera gutorerwa kuyobora Uganda kandi akaba ahatana n’abamurwanya nabo batoroshye.
Bityo rero Museveni nta gihe gihagije yabona cyo kwitangira kiriya kibazo cy’abarundi uko bikwiye. Kuba yasaba MINADEF we cyangwa MINAFFET we kubikurikirana byataesha agaciro igikorwa cya “Médiation”.
Uwundi wakagombye kuba yaba umuhuza ni Perezida mushya wa Tanzania, ariko rero abarwanya Leta y’u Burundi bashobora kumwanga kuko bakeka ko yabogama.
Perezida wa Kenya we nawe yifitiye ibibazo bye ntabwo yajya mu by’abarundi. “Il d’autres chats à fouetter”. Dore ko na dossier ye yo muri CPI yari yamuzengereje.
Nibareke rero JACOB ZUMA wa South Africa abe ariwe uba umuhuza, hanyuma ibihugu bindi byo hanze byirinde kwivanga mu by’uburundi, kuko bigaragara ko hari bimwe mu bihugu byo hanze bifite izindi nyungu mu kuryanisha abarundi.
mbona HE PAUL KAGAME ariwe waba umuhuza mwiza kuko yahagaritse genocide mu RWANDA kandi akaba anafite imiyoborere myiza
hahahahhaha, ibyo ntibizabaho.
Ariko muransetsa iyo muvuga ngo abanyafurika bajye guhuza UBurundi icyakora njye natumayo Perezida ucyuye igihe wa Tanzaniya naho abandi bose ni bamwe ubu se uw’uRwanda agiye gukora ibiki muransetsa cyane
Principe”Ukuboko gufashe ingoma kuyirekura baguciye”
Comments are closed.