South Africa: Abapolisi 8 bishe urubozo umunyaMozambique bakatiwe imyaka 15
Mu 2013 havuzwe cyane inkuru y’abapolisi umunani bo muri Africa y’Epfo bishe mu buryo buteye agahinda umunyaMozambique bamuziritse ku modoka ikamukurubana ndetse bagafata ayo mashusho y’iki gikorwa cyabo. Urukiko kuri uyu wa gatatu rwahanishije aba bapolisi gufungwa imyaka 15.
Umucamanza Bert Bam waburanishiga urubanza rw’aba bapolisi yavuze ko igokorwa abo bapolisi bakoze ari icy’ubunyamanswa, maze ategeka ko bagomba gufungwa imyaka 15 buri umwe.
Aba bapolisi bahamwe n’icyaha cyo kwica bashinyaguriye Mido Macai w’imyaka 27 watwaraga imodoka ya Taxi Voiture mu mujyi wa Johannesburg nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Jonews.
Mido Macai yishwe mu kwezi kwa kabiri 2013 ubwo yahagarikwaga n’abapolisi bo mu muhanda kubera kutubahiriza amategeko y’umuhanda.
Mu bwumvikane bucye bwabayeho aba bapolisi bahise bamufata bamuzirika kumodoka yabo inyuma bagenda bamukurura ku muhanda banafata amashusho bakoresheje telephone, nyuma y’amasaha abiri apfa agihambiriye ku modoka.
Iyi video bafashe yaje kubacika ikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga niko baje gufatwa.
Urupfu rwuyu mugabo rwateje impagarara hagati y’ibihugu byombi, rwanagaragaje ibikorwa bibi n’isura y’umutekano mucye mu mujyi wa Johanesburg.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW