RDC: Vital Kamerhe yavuze ko nawe atangiye urugamba rumwe na Moïse Katumbi
Vital Kamerhe uyobora ishyaka riharanira ubumwe bw’Abanyekongo; kuri uyu wa 09 Ukwakira yatangarije abarwanashyaka be ko yiteguye kujya mu rugamba nk’urwo Moïse Katumbi uherutse kwitandukanya n’ishyaka riri ku butegetsi arimo, ashinja Leta ya Kabila guhonyora Itegeko Nshinga.
Vital Kamerhe yabivugiye i Lubumbashi aho avuga ko intambara yiteguye ari iyo kugira ngo Itegeko Nshinga rya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ryubahwe.
Yagize ati “twese dukora politiki, ikituraje inshinga ni urugamba. Ni urugamba rw’Abanyekongo ngo Itegeko Nshinga ry’igihugu cyacu rihabwe agaciro ndetse no kugira ngo amatora agenwa n’iri tegeko Nshinga abere igihe cyagenwe bityo abanyekongo bbihitiremo abayobozi mu bwisanzure.”
Uyu mugabo uteruye ubwoko bw’uru rugamba azashoza yavuze ko abatavuga rumwe na Leta ya Kabila batojwe bihagije kugira ngo bazashoze intambara.
Vital Kamerhe yanahamagariye abarwanashyaka mu ishyaka rye kwiyumvamo ikizere, ati “ikizere kirahari kandi tugomba guha agaciro inzozi zacu kugeza zibaye impamo, turifuza Kongo yagutse.”
Uyu mugabo atangaje ibi mu gihe hashize amezi abiri Moïse Katumbi na we yitandukanyije n’ishyaka PPRD rya Perezida Kabila ndetse anahagarika imirimo yo kuba Guverineri w’Intara ya Katanga avuga ko Kabila ashaka gukomeza kugundira ubutegetsi mu buryo bunyuranyije n’Itegeko Nshinga.
Vital Kamerhe na we yahoze ari mu ishyaka rimwe na Perezida Kabila arivamo mu mwaka wa 2010 nyuma yo kutumvikana n’umukuru w’igihugu .
Kuva muri uwo mwaka uyu mugabo yahise ashinga ishyaka rye ari ryo UNC (Union pour la Nation Congolaise).
UM– USEKE.RW
5 Comments
vous tous c`est la groumandisme tous simplement
Abanyarwanda dukunda byacitse iwabandi nyamara natwe ari uko tumeze!
Ubundi se ninde wavuga ngo kanaka ntazahindre itegeko nshinga mu ba perezida bari hano mu karere k’ibiyaga bigali?
Kagame se? Kabila se? Nkurunziza se? Museveni se? aba bose ni bamwe kuko bose banafite inkomoko ku banyarwanda nubwo bamwe batabizi!
Bose ni Rwanda moja!
Nta gishya rero!
@Ntareyakanwa
Abo bose se (Kabila Nkurunziza Museveni) uvuze ngo bakomoka ku banyarwanda ubifitiye gihamya?
hari umukecuru wabajije ati : Mombutu (Mobutu) wari perezida wa Zaire, ngo mbese n’umuhutu cg n’umututsi ?, baramusubiza bati numuzayirwa, araseka cyane ati ” arega ku isi haba abahutu n’abatutsi gusa” uyu nawe ngo bose bafite inkomoko mu rwanda ntimumuseke niko abizi kandi ati ” nuko batabizi” we yarabibamenyeye.
hari umukecuru wabajije ati : Mombutu (Mobutu) wari perezida wa Zaire, ngo mbese n’umuhutu cg n’umututsi ?, baramusubiza bati numuzayirwa, araseka cyane ati ” arega ku isi haba abahutu n’abatutsi gusa” uyu nawe ngo bose bafite inkomoko mu rwanda ntimumuseke niko abizi kandi ati ” nuko batabizi” we yarabibamenyeye.
Comments are closed.