Digiqole ad

Uganda: Urubyiruko rwateye inzu ya Amama Mbabazi

 Uganda: Urubyiruko rwateye inzu ya Amama Mbabazi

Urubyiruko imbere y’urugo rwa Mbabazi

Kuri uyu gatanu urubyiruko ruri mu cyiswe NRM 24/7 rwazindukiye ku rugo rwa Amama Mbabazi wahoze ari Minisitiri w’intebe kumubaza impamvu atabaha akazi yebemereye ubwo yari akiri minisitiri.

Urubyiruko imbere y'urugo rwa Mbabazi
Urubyiruko imbere y’urugo rwa Mbabazi

Aba basore bagera kuri 25 bari bafite inkoni mu ntoki kandi bambaye imipira iriho ifoto ya Perezida Museveni.  Bari bafite kandi ibyapa byanditse ko Mbabazi yibye umutungo wa NRM bityo ko agomba kuwusaranganya nabo.

Bamushinjaga  ko yibye umutungo wa NRM akiri minisitiri w’intebe .

Abapolisi barinda kwa Mbabazi basohotse bahangana   n’uru rubyiruko rwari rufite inkoni, inkoko bdetse n’imineke rwabizanye kwa Mbabazi.

Uru rubyiruko rwateye amabuye abashinzwe umutekano  kwa Mbabazi batera rwaserera nyinshi.

Aba basore babwiye Police ko batari buve hariya batabonanye na Mbabazi ngo bamwibarize impamvu zifututse zituma adasohoza amasezerano yabahaye.

Assistant Superintendent of Police, Edward Edgyegu wo kuri Station ya Police ya  Road Police station yaje gutabara ari  kumwe n’abapolisi bashinzwe guhora imyigaragambyo  asasba abaturage  kuva aho bagataha kuko ngo basagariye urugo rw’abandi nk’uko The New Vision ibivuga.

Edward Edgyegu yababwiye byaba byiza bajyanye ikirego mu nkiko aho kuza guteza sakwe sakwe kwa Mbabazi.

Bari bitwaje za banderole zamagana Mbabazi
Bari bitwaje za banderole zamagana Mbabazi
Bari bafite inkoni biteguye kuza guhangana
Bari bafite inkoni biteguye kuza guhangana
Ati: "Akiri Minister yatubeshye akazi none twaje kubimubaza"
Ati: “Akiri Minister yatubeshye akazi none twaje kubimubaza”
Police irindi yabasabye kutegera urugo rwa Mbabazi
Police irindi yabasabye kutegera urugo rwa Mbabazi
Bari bitwaje inkoko, , za kaloti n'ibindi
Bari bitwaje inkoko, , za kaloti n’ibindi
Abanyamakuru bari baje kureba icyateeye iriya rwaserera
Abanyamakuru bari baje kureba icyateye iriya rwaserera

 

UM– USEKE.RW
 

6 Comments

  • musaza ibinibiki ?
    mukecuru ururugero ntirutoza umwana wawe urimumugongo ?

    namwe nimundorere.

  • LET US ALL BE DYNAMIC IN LIFE AND FLEXIBILE

  • Nihatari, barabura kurya izonkoko bakazizanira mbabazi

  • nonese niba mbabazi ibyoyemeye byaramunaniye ya kabibajijwe mu nzir yanyayo.gusa ikibazo cy’ubushomeri kiri hose murubyiruko so umuntu uzihandagaza ngo ni mugira mutya nzabqha akazi nyuma agaterera agati muryinyo ajye abibazwa ariko nababishonzwe .naho ibyi byateye.akajagari ntabwo twabisima.

  • ibi ahubwo bari bakwiye kubibaza MU7 kuko niwe uyoboye gvmt naho gutera Mbabazi ni ukumurenganya kuko nawe ubu arabarizwa muri abo batagira akazi/jobless

  • afriqueeeeeeeeeeeeeeee hiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiii
    never up will be down til where?
    afriqueeeeeeeeeeeee. change mentality why not?

Comments are closed.

en_USEnglish