Digiqole ad

Kuba Salva Kirr yaranze gusinyira amahoro, arashaka intambara- Machar

 Kuba Salva Kirr yaranze gusinyira amahoro, arashaka intambara- Machar

Riek Machar yari ategerejwe Juba uyu munsi ariko ntakije

Riek Machar ukuriye inyeshyamba zitandukanyije n’ubutegetsi bwa Perezida Salva Kirr wa Sudani y’epfo yabwiye BBC kuba ubutegetsi bwa Juba (Umurwa mukuru) bwaranze gusinya amasezerano yo gusaranganya ubutegetsi, bivuze ko biyemeje intambara kandi bazayibona.

Riek Machar yemeza ko intambara ishobora kubura niba Kirr adasinye amasezerano yo gusaranganya ubutegetsi
Riek Machar yemeza ko intambara ishobora kubura niba Kirr adasinye amasezerano yo gusaranganya ubutegetsi

Aya masezerano yagombaga gusinywa kuri uyu wa mbere, taliki ya 17, Kanama ariko Perezida Kirr yanga kuyasinya ngo kuko abamurwanya bamaze gucikamo ibice bityo ngo ntiyasinyana igice ‘kitabaho’.

Yongeyeho kandi ko akeneye kubanza gusoma neza ibiyakubiyemo mu gihe cy’iminsi 15 mbere yo kuyashyiraho umukono.

Kubera uku kutayasinya, amahanga yararakaye avuga ko hagiye kwigwa ukuntu kiriya gihugu cyafatirwa ibihano.

Intambara yatangiye muri 2013 ubu impande zihanganye zikaba zirebana ay’ingwe ku buryo akanya ako ariko kose intambara yakubura.

Sudani y’epfo yabonye ubwigenge muri 2011 nyuma yo kwiyomora kuri Sudani.

Intambara hagati ya Kirr na Machar imaze guhitana benshi
Intambara hagati ya Kirr na Machar imaze guhitana benshi

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • May God protect our fellow civilians there, but Mr. Akill wants to die

  • Ariko kuki ukuri kubabsza abanyamakuru muba muli guca Inshuro

Comments are closed.

en_USEnglish