Digiqole ad

Indonesia: Impanuka y’indege yahitanye abagenzi 54 bose bari bayirimo

 Indonesia: Impanuka y’indege yahitanye abagenzi 54 bose bari bayirimo

Indege ya Trigana Air Service yahuye n’impanuka ihitana abari bayirimo bose

Itsinda ry’abatabazi bo muri Indonesia ryageze aho indege ya Trigana Air Service yagiriye impanuka ryabwiye CNN ko nta muntu n’umwe mu bantu 54 bari bayirimo wayirokotse. 

Indege ya Trigana Air Service yahuye n'impanuka ihitana abari bayirimo bose
Indege ya Trigana Air Service yahuye n’impanuka ihitana abari bayirimo bose

Iyi ndege yari yabuze mu mpera z’icyumweru gishize, yaguye mu gace kitaruye bibanza gufata umwanya abatabazi ngo bagere aho yaguye ndetse bituma n’abari butabarwe nabo batabona ubutabazi bwihuse.

Abatabazi basanze imibiri yangijwe n’impanuka mu biti by’ishyamba riri mu gace indege yaguyemo.

Ubu za kajugujugu ziri mu kazi ko kureba uko zajyana imibiri mu buruhukiro mbere yo ku gushyingurwa.

Iyi ndege igihaguruka ku kibuga yahise itangira kubura, abayigenzura barayibura kuri iki cyumweru. Icyo gihe yari igeze mu gace ka  Papua  karimo amashyamba menshi.

Abatabazi bahuye n’ikibazo cy’ikirere kibi biba ngombwa ko baba bahagaritse ibikorwa byabo kugeza ejo ku wa Kabiri, taliki ya 1, Kanama.

Abaturage bo muri kariya gace nibo  baje kuvuga ko babonye aho iriya ndege yaguye. Indege yagiriye impanuka mu bilometero 14 uvuye ku kibuga yahagurukiyeho. Yari irimo abantu  bakuru 44, abana batanu, n’abakozi bo mu ndege batanu.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • RIP

  • Iyi photo yabanje gukorerwa montage ntabwo bishoboka ko indege yaba iri mu kirere moteri zitari gukora. Ntibibaho moteri zihagaze yahita ihanuka butosho

    • We zar n iphoto si video cg sha nawe uri muri bamwe bajya kwifotoza ukitera parfum. urakoze ku buhanuzi bwawe

Comments are closed.

en_USEnglish