Salva Kirr yanze gusinya amasezerano y’amahoro
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere 17, Kanama 2015, i Addis Abeba muri Ethiopia hahuriye impande zitavuga rumwe muri Sudani y’epfo kugira ngo basinye amasezerano y’amahoro yo kurangiza intambara yari imaze hafi imyaka ibiri ariko byarangiye President Salva Kirr yanze kuyasinya kuko ngo abatavuga rumwe na Leta batarumvikana ubwabo.
BBC ivuga ko Riek Machar we yasinye ariya masezerano ariko uwo bahanganye akabyanga kubera impamvu we( Machar) atumva.
Abakurikiranira ibibera muri kariya gace bavuga ko President Kirr yanze gusinya ariya masezerano kubera ko ngo harimo ingingo ziha ububasha bwinshi uruhande rwa Machar.
Yaboneyeho umwanya wo gusaba ko yahabwa iminsi 15 yo kwiga neza ibikubiye muri ariya masezerano mbere yo kwemeza ikindi gihe azasinyirwa.
Umuryango wa IGAD, UN , AU na USA, bose bavuze ko batashimishijwe n’icyemezo cya Slava Kirr.
Iyo ariya masezerano aza gusinywa yari buhagarike intambara imaze guhitana abantu babarirwa mu bihumbi abandi bavanwa mu byabo.
Igihugu cya Sudan y’epfo nicyo gihugu cyabonye ubwigenge vuba kuko cyabubonye ku taliki 09, Nyakanga, 2011 kimaze kwiyomora kuri Sudani iyoborwa na Bachir.
UM– USEKE.RW
3 Comments
Nabyange azabisaba na we atakibishaka the chance come once
None se ubwo bamusabaga kubisinya atarigeze abibona? Uretse ko no gusinya bitavuga byanze bikunze kubahiriza ibyo wasinye. Twabibonye kenshi. Hari abasinya rwose bazi neza ko ari ukwigiza nkana, bimaze kumenyerwa.
Ategerejeko bazamukubita rokete buriya.
Comments are closed.