Burundi: Umuvugizi w’abatavuga rumwe na Leta yishwe
Patrice Gahungu, umuvugizi w’ishyaka rya ‘Union pour la Paix et la Démocratie’ (UPD) yishwe arashwe mu murwa mukuru wa Bujumbura nk’uko byemejwe na Police yaho.
Uyu mugabo yishwe arashwe n’abantu bataramenyekana bitwaje intwaro ubwo yari mu modoka atwaye ataha iwe mu ijoro ryakeye kuri uyu wa mbere.
Gahungu akurikiye Zedi Feruzi umuyobozi w’iri shyaka nawe wishwe muri ubu buryo hamwe n’uwamurindaga mu kwezi kwa gatanu nawe ari hafi y’iwe.
Jeremie Minani, umwe mu bavugizi b’urunani CNARED rw’abatavuga rumwe na Leta yatangarije BloombergNews ko uyu ari umugambi mubisha wa Perezida Nkurunziza wo gukomeza kwikiza abatavuga rumwe nawe.
Kuva mu kwezi kwa kane uyu mwaka imyivumbagatanyo yatangira i Burundi abantu barenga 100 bahasize ubuzima abandi ibihumbi hafi 200 barahunze.
UM– USEKE.RW
15 Comments
Hari ubwo mbona ibintu birimo kubera i Burundi bisa cyane n’ibyaberaga mu rwanda kuva mu mpera za 1992. Wagirango byapangiwe ahantu hamwe pe.
Bidapangirwa hamwe se ntibahamagaje abafaransa bo kubafasha!!!!!ni mugerageze
Umuhanga arahunga
Ureba kure agira ubwoba
Abasigaye mu Burundi mubisuzume muceho daaa
Ibyo uvuze ni ukuri!!!!
ariko abarundi kuki batareba kure bahunze bakanjya mubihugu bibegereye aho guhora bapfa bareba
Njye ndabona EAC yakwiye gutabara naho ubundi ibibera i Burundi ntibizasiga region amahoro
EAC yatereranye abarundi. kuki biriya ntacyo babikoraho? nibakomeze barebere agahwa kari kundi karahandurika
Pierre Nkurunziza n’Imbonerakure ze babivuze kuva mbere ko BAZOBAMESA bakagira ngo ni ibiganiro!
uwo ntamuperezida umurimo,ubwoc ko abaturage abamaze aziyobora?
No mu Rwanda ni kuriya byatangiye amahanga aranuma kugeza ubwo imbaga itikiye. Ntagisigaye ngo amahanga aboneko u Burundi bugeze ku Manga
iriya ni plan yakoreshejjwe mu gihugu c,abbanyi niho rero biri kuvantayindi n,ukugira ngo banyagihugu bahsavue . ikiza gukulikira n,ukwica nkurunziza abnyagihugu agahita bihorera ntakindi niko bskora , naho ihonyabwoko bahejeje kulipanga,
munyihanganire ndashaka gusubiza uwiyise PARIYO ku imirasireyanditse agira ati”pariyo – 9/09/2015 saa 07:12
Mwiriwe neza mfitmse ikiyumviro Kuvuga KO hapfuye Umuntu CG 2 mû gihugu numva atari ukuvuga KO igihugu ata mutekano gifise. None mû Rwanda buri munsi ntibicana kurusha no mû Burundi. Hijya yejo ntihatowe imirambo uwumukecuru yishwe nabi n uwumuntu bishe bagata mû musrani aho si mû Rwanda? None bisigura KO nta mutekano bufise? Please mureke gukokeza umuriro mû Burundi kuko inzu y umuturanyi ihiye ifatisha iyawe ndabona ikiringo ça gatatu namwe arico murondera no guhindura ibwiriza shingiro nibe na NKURUNZIZA ntiyarihinduye kuko article 96 ya constitution yabo ibisigura ahubwo injiji nibajya barwanya Leta kandi aribo bemeye KO ijya muri constitution kuko Bose ARUSHA bari bahari ninabo bashyizeho constitution. Nkurunziza rero yabyungukiyemo.”andika nk’inyangarwanda ureke kuvuga ngo uri umurundi kuko no mumvugo yawe iragira iti”NKURUNZIZA ntiyarihinduye kuko article 96 ya constitution yabo ibisigura ahubwo injiji nibajya barwanya Leta kandi aribo bemeye KO ijya muri constitution kuko Bose ARUSHA bari bahari ninabo bashyizeho constitution.”
ibyo mukora byoooooseeeee nhahandi hanyu uwo gupfa azapfa ukira akire,kuko ntawurusimbuka rwamubonye,kdi umuntu arenga akaziri ntarenga akaziba.sha ntacyo mutubwiye rwose bagume babashuka.
@ MWAGIYEKURE ibi ni biki usutse hano ku rubuga ???
Bihuriye hehe n’inkuru yanditswe hano !!!
Mwarasazeee peeee
mwese mwarasaze mwagiye muvuga yesu gusa ko ariwe muyobozi mwiza udapfa udahindura itegeko kandi ntakorerwa amatora hhhhhhhhhhhhhhhh
Ndagirinama umuntu wese ufite aho ahurira n,ububwicanyi ko yabuhagarika kuko ntanyungu ateze kuzabibonanamo kandi amaherezo nawe azapfa ubworero abarundi mutuze musangire ducye twanyu tutarimo amahane,kwikubirandetse no kurenga kumasezerano mugirana hagati yanyu.