Digiqole ad

Nanone Hissène Habré yazanywe mu rukiko ku ngufu

 Nanone Hissène Habré yazanywe mu rukiko ku ngufu

Ubushize Habré nabwo yazanywe mu rukiko ku ngufu, uyu munsi nabwo niko byagenze

Kuri uyu wa mbere uwahoze ari Perezida wa Tchad Hissène Habré yinjijwe mu cyumba cy’iburanisha i Dakar muri Senegal ku ngufu. Ni nyuma y’uko yanze kuburana kuko ngo atemera Urukiko, atemera abacamanza kandi atanemera abunganizi yahawe.

Abagabo bane b'imbaraga bamubangatanye bamuzana mu rukiko
Abagabo bane b’imbaraga bamubangatanye bamuzana mu rukiko

Kuri uyu wa mbere mu gitondo, abacamanza bageze mu rukiko bamenyeshejwe ko uyu mugabo aho afungiye yanangiye ko atari bwinjire mu cyumba cy’iburanisha.

Habre ngo yababwiye ko atemera “Chambres Africaines extraordinaires” kandi atemera ndetse yanze kwakira abunganizi batatu yagenewe n’ubutabera.

Urukiko rwahise rutegeka ko azanwa imbere y’ubutabera ku ngufu.

Abacungagereza bane b’inkorokoro bahise bamubangatana bamuzana imbere y’ubutabera. Yari yambaye imyambaro yera hose no ku mutwe nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru wa Jeune Afrique wari mu rubanza.

Abantu bamwe bamushyigikiye bari mu cyumba cy’iburanisha babonye uko azanywe bateye hejuru barabyamagana, maze Urukiko rutegeka ko nabo basohorwa hanze.

Icyumba cy’iburanisha cyarimo abashinzwe umutekano buri mfuruka ngo bakumire icyahungabanya ituze.

Atangiye gusomerwa umwirondoro we Hissène Habré yateye hejuru abwira abacamanza ngo baceceke.

Bitegerejwe abatangabuhamya 100 bazaza i Dakar gushinja uyu mugabo.

Hissène Habré yahungiye muri Senegal kuva mu 1990 ubwo yari akuwe na Perezida wa Tchad uriho ubu Idriss Deby Itno, Hissène Habré ariko ubu amaze imyaka ibiri afunze ku busabe bwa Tchad n’abantu bavuga ko yabiciye.

Uyu mugabo arashinjwa ibyaha byibasiye inyoko muntu mu gihe yari Perezida (19982 – 1990), urupfu rw’abantu 40 000 ndetse n’iyicarubozo n’ihohoterwa rikomeye ku barenga 200 000.

Iyo yashakaga gutera hajuru yaburizwagamo ku mbaraga
Iyo yashakaga gutera hajuru yaburizwagamo ku mbaraga

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • N’ukwazi ko ubutabera butabaho ahubwo bufindafinda ibyabwo bikemerwa na rubanda. Azi ko imvugo ubutabera ibeshya, azi uko abakora mu butabera barimanganya nta kuri kurangwamo. Natwe kdi turabizi duhereye kubidukorerwaho inaha iwacu. isn’t it????? Don’t lie that we have justice, it is made for some powerfull people or authorities, yes… we know that.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish