Magufuli amaze kurahira, ati “Ubu ni njye Perezida, igikurikiye ni akazi”
Imbere y’imbaga y’abatanzania n’abashyitsi muri Uhuru Stadium i Dar es Salaam, Perezida mushya wa Tanzania, ubaye uwa gatanu uyoboye iki gihugu nyuma y’uwa mbere Julius Nyerere, yarahiye. Nyuma yo kurahira amagambo basubiramo yateguwe, yavuze ijambo, maze aritangira aritsa ati “Amatora yarangiye, ubu Perezida ni njye John Pombe Magufuli, igikurikiyeho ni akazi.”
Yavuze ijambo ryumvikanyemo gushimira cyane no guca bugufi, yasimiye mu mazina yabo ba Perezida Hassan Mwinyi, Benjamin Mkapa na Jakaya Kikwete bamubanjirije (bari kuri stade) ngo bamugiriye ikizere.
Yavuze ko ashimira cyane Abatanzania bose kumwemera bakamutora ngo abakorere.
Ati “Ngomba kurinda icyubahiro n’ikizere mwampaye.”
Perezida Magufuli yashimiye kandi abo bari bahanganye mu matora. Ati “Nabigiyeho byinshi, nzafata ibyiza byanyu mbikoreshe mu kubaka Tanzania.”
John Pombe Magufuli yageze no ku gushimira abanyamakuru ku kazi kabo ko kugeza amakuru kuri rubanda ruba ruyategereje.
Dr Magufuli yavuze ko gutorwa kwe bimuhaye ideni rinini ryo gukora akazi ngo ateze imbere Tanzania.
Asoza ijambo rye yagize ati “Ubu ikiri imbere ni ukubakorera mwese. Ndareba aka gaciro mwampaye bikantera kumva kumva icyo ngomba kubakorera. Ubu ni akazi.”
Magufuli ni inde?
John Pombe Joseph Magufuli yavutse taliki 29, Ukwakira 1959.
Yize imibare n’ubutabire muri Kaminuza ya Dar es Salaam aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga muribyo mu mwaka wa 1988.
Guhera muri 1995 yari Umudepite mu Nteko ishinga amategeko ya Tanzania.
Yabaye Minisitiri w’abakozi guhera muri 2010.
Mbere yaho yabaye Minisitiri wungirije muri iriya Minisiteri guhera muri 1995 kugeza muri 2000.
Muri uyu mwaka yayoboye Minisiteri y’Abakozi n’umurimo kugeza muri 2006. Nyuma y’aho aba Minisitiri w’ubutaka n’imiturire guhera muri 2006 kugeza muri 2008.
Muri 2008 kugeza 2010 yayoboye Minisiteri y’ubworozi n’uburobyi.
Ku italiki ya 12, Nyakanga uyu mwaka, ishyaka riri ku butegetsi, CCM, niryo ryamwamamaje ngo arihagararire mu matora y’Umukuru w’igihugu aho yari ahanganye cyane cyane na Prof Eduard Lowassa wo mu ishyaka CHADEMA.
UM– USEKE.RW
8 Comments
Tanzania bubaha demokarasi kandi bizabafasha gutera imbere mu byinshi . Abagundika ubutegetsi niyo bakora byiza gute birangira nabi bisenyutse .
@ SAFARI PAUL
Nubwo ari igitekerezo cyawe kikaba kigomba kubahwa, umuntu ntiyareka kuvuga ko rimwe na rimwe abantu bavanga bakanitiranya ibintu. None se ko icyo wita ko ariyo democracy iboneye Tanzania iyimaranye imyaka hafi 50, yateye imbere bingana bite ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu karere kandi inafite ubutunzi burenze ubukenewe harimo amabuye y’agaciro, ubukerarugendo, inyanja n’ibyambu n’ibindi?
Ntabwo democracy yanditse mu bitabo abazungu bazanye ari kamara kandi ntihagije. Niyo mpamvu hari abemeza y’uko iterambere ariryo riza mbere y’icyo bita democracy kuko ariryo rihindura imyumvire ikenewe muri democracy!
Dore igisubizo kigukwiye:
Nta genocide bamenye, nta mpunzi zinyanyagiye isi yose bafite, si ba kanyoni karitse ku nzira !
Ibi byo se ntawamenya niba democracy bafite itarabigizemo uruhare !
Libye yari iteye imbere, kurusha byinshi mu bihugu by’Afrika
Mimi A.
Abagundira, mundebere nka Museveni umaze imyaka irenga 28., ese ubu ntasoni baba bafite?
ibyo uvuga ni ukuri. demokarasi imbere ya byose. kuko itegeko ni ryo rijya imbere.
Mundebere Museveni na Mugabe uburyo bameze (Uko bareba)
Tanzania iteye imbere mukarere kimwe na kenya kuko bubaha itegeko nshinga. Nta mpuzi zinyanyagiye, nta bwicanyi ndenga kamere, nta bwoko, barubahana.nta ntambara nkizahandi, umwenegihugu yiyumvamwo igihugu ciwe .
Hummmmmmmmm, abandi bagira demokarasi disi!
Comments are closed.