Digiqole ad

Putin na Merkel nibo bantu ba mbere bakomeye ku isi ku rutonde rwa Forbes

 Putin na Merkel nibo bantu ba mbere bakomeye ku isi ku rutonde rwa Forbes

Vladimir Putin na Angela Merkel nibo bantu bakomeye ku isi

Ku rutonde rwakozwe na Forbes Magazine Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin niwe muntu ngo ukomeye kurusha abandi mu Isi akurikirwa na Mme Angel Merkel w’Ubudage naho Obama akaza inyuma yabo. Forbes ishingira ku kuba Putin abasha gucecekesha abamurwanya nk’igihe yafataga agace ka Crimea kari aka Ukraine akakongera ku gihugu cye ibihugu bikomeye bitabishaka.

Vladimir Putin na Angela Merkel nibo bantu bakomeye ku isi
Vladimir Putin na Angela Merkel nibo bantu bakomeye ku isi

Chancelière w’u Budage Angela Merkel we akomeye kubera ijambo rinini igihugu ayoboye gifite ku mugabane w’Uburayi no muri Politiki y’isi muri rusange. Ijambo rye rifatwa nk’irikomeye cyane ku isi muruhando mpuzamahanga.

Mme Merkel no mu gihugu cye ngo amateka azamuvuga kuko ari umugore wayoboye mu bihe bigoye ariko akabyitwaramo neza, Forbes yemeza ko uyu mugore yubashywe cyane ku Isi.

Ku mwanya wa Gatatu haza Barrack Obama uyobora USA. Akaba ari umuyobozi wa Amerika nawe wahanganye n’ihungabanya ry’ubukungu kandi akazahura ubukungu bwa Amerika.

Abari kuri uru rutonde biganjemo Abanyapolitiki, Abacuruzi, Abagiraneza, n’abanyamadini.

Urutonde rwerekana abantu 20 bakomeye kurusha abandi ku Isi:

1.Vladimir Putin, Umukuru w’igihugu cy’u Burusiya,

2.Angel Merkel, Chanceliere w’u Budage,

3.Barrack Obama, Umukuru w’igihugu cya USA,

4.Papa Francis uyobora Kiliziya Gatulika ku Isi,

5.Xi Jinping , Umukuru w’igihugu cy’u Bushinwa,

6.Bill Gates washinze akayobora ikigo cye n’umugore cyitwa Bill&Melinda Gates Foundation,

7.Janet Yellen uyobora Urwego rushinzwe iby’amabanki muri USA ryitwa USA Federal Reserve,

8.David Cameron Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza,

9.Narendra Modi, Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde,

10.Larry Page ukuriye Ikigo Google imbere y’amategeko, wanagize uruhare mukugishinga,

11.Mario Draghi uyobora Banki y’u Burayi,

  1. Li Keqiang, Minisitiri w’Intebe w’u Bushinwa,

13.Warren Buffett uyobora Ikigo Berkshire Hathaway,

14.Salman Bin Abdul Aziz Al Saud, Umwami wa Arabiya Sawudite,

15.Carlos Slim, Chairman w’Ikigo America Movil,

  1. François Hollande, Umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa,

17.Jeff Bezos washinze Ikigo Amazon.com,

18.Ayatollah Ali Khamenei, umuyobozi w’ikirenga wa Islam muri Iran,

19.Mark Zuckerberg, washinze Ikigo Facebook,

  1. Jamie Dimon washinze Ikigo JP Morgan Chase.

 

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Putin arakomeye cyane, umuhanuzi Branham haricyo yamuvuzeho niwe usasenya Babuloni.

    • ngaho ga da! uwo muhanuzi ngo nuwahe? Babuloni burya iracyabaho?

  • Aba bose muvuga nta numwe ukomeye kuko hari igihe kigera bakareshya natwe twese kuko nta na kimwe batwara mubyo bahirimbanira !

  • Hakomera Imana yonyine! Abandi twese nka bantu mu byubahiro byacu turareshya.

Comments are closed.

en_USEnglish