Umurambo w’ikibondo cyari mu ndege yaguye mu Misiri wabonetse muri 32Km
Umuto mu bantu 224 baguye mu mpanuka y’ingede yabereye muri Sinai mu Misiri kuwa gatandatu ushize, yari afite amezi 10, ni umwana w’umukobwa Darina Gromova ubu umurambo we wabonetse muri 32Km uvuye aho indege yaguye. Uyu mwana ubu ngo yaba ari we ufite urufunguzo rwo kumenya neza icyateye impanuka y’iyi ndege.
Kugeza ubu haracyari gukeka, bamwe bavuga ko yahanuwe n’igisasu cyarashwe n’umutwe wa Islamic State uba mu butayu bwa Sinai nk’uko wabyigambye. Abu ku ruhande rw’Uburusiya bakavuga ko iyi ndege yaba yarahanuwe n’ibibazo bya tekiniki. Nta gihamya nyayo iratangazwa uretse gukeka.
Darina Gromova yari yajyanye n’ababyeyi be mu biruhuko muri Sharm el-Sheikh mu Misiri, kuba umurambo we wabonetse muri 32Km uvuye aho indege yaguye ibi ngo byaba bisobanuye ko indege yaturikiye hejuru cyane mu kirere harenze aho inzobere zakekaga.
Ibi byatumye gushaka abantu bataraboneka barimo n’ababyeyi bombi b’uyu mwana bataraboneka bifata ahandi hantu hanini kurusha ahashakishirizwaga ubu.
Umubiri w’aka kana gato wabonetse kuwa kane hirya kure y’ahabereye impanuka mu butayu bwa Sinai, nyina na se ariko kugeza ubu ntabwo baraboneka.
Nyirakuru w’uyu mwana witwa Elena Gromova mu gahinda kenshi yabwiye ikinyamakuru Life News 78 ko yari yasabye ababyeyi b’umwana ko bamumusigira bakajya mu biruhuko bonyine ariko ngo ababyeyi barabyanze.
Ati “Bifuzaga kujyana umwana wabo kugira ngo akandagize ibirenge bye mu Nyanja. Ntibifuje rwose kumusiga bagiye mu biruhuko.”
Kugeza ubu umurambo w’uyu mwana niwo uri buherweho n’abashakashatsi b’abahanga mu by’indege n’impanuka zazo mu kumenya neza icyateye iyi mpanuka.
Uruhande rw’inzobere z’abarusiya ruvuga ko nta kimenyetso kigaragaza guturika cyangwa gushwanyagurika ku mibiri y’abari mu ndege, iperereza ryari rikomereje ku gushaka impamvu yaba yaraturutse imbere mu ndege igatera aka kaga.
Uruhande rw’abanyamerika n’abongereza ariko rwo ruvuga ko iyi ndege ishobora kuba yarahanuwe n’igisasu.
UM– USEKE.RW
6 Comments
Very horrible.
IMANA IZABAHE IRUHUKO RIDASHIRA
Alk Mana story nk’izi zirambabaza cyane! Dore icyo kibondo disi! iyi couple se yari igifite umunezero imbere! oh noon!
oh my God!
nukuri uyu mukobwa muzi atarashaka disi! ni iko ama photo ye atari hafi mbanyabashyiriyeho.
ibaze disi.
Niho yari amaze igihe gito arangije
Bajya bavuga mu kinyarwanda ngo
Ibikundanye birajyana
Burya bari abahanga pe!!
Ubu se koko ubundi umwe asigaye usibye gusara no kubaho utariho
Byaba bimaziki
Abakundanye byukuru
Imana ijye ireka bigumanire
Kuko kubaho utabona Papa wawe na Mama wawe nabyo ni nko kubaho usamba
Nububabare butajya busibangana
Mu buzima
Imana ibahe iruhuko ryiza iteka
Kandi izabiyereke iteka
Yoooo rwose ibikundanye birajyana pe, gusa Imana ibahe iruhuko ridashira
Comments are closed.