Digiqole ad

Abana 1 000 000 bavuye mu ishuri kubera Boko Haram

 Abana 1 000 000 bavuye mu ishuri kubera  Boko Haram

Boko Haram yashimuse abana benshi ibagira abarwanyi abandi benshi barahunga bata ishuri

*Amashuri 2 000 yafunze imiryango kubera Boko Haram
Umutwe wa Boko Haram ukomeje gukora ibikorwa by’iterabwoba byugarije abatuye Amajyaruguru y’Uburasirazuba bwa Nigeria no mu bihugu bihana imbibi n’iki gihugu. Umuryango w’Abibumbye, ishami ryita ku bana (UNICEF) uvuga ko abana bagera kuri miliyoni imwe bamaze kuva mu ishuri kubera ibikorwa by’uyu mutwe.

Boko Haram yashimuse abana benshi ibagira abarwanyi abandi benshi barahunga bata ishuri
Boko Haram yashimuse abana benshi ibagira abarwanyi abandi benshi barahunga bata ishuri

Ibi byatangajwe kuri uyu wa kabiri, UNICEF ivuga ko bamwe muri aba bana bataye ishuri Boko Haram ibakoresha mu bikorwa by’ubunyamaswa, abandi ikabakoresha imirimo y’uburetwa naho abandi bagiye bafatwa bugwate n’indi mitwe y’abarwanyi.

Iri shami ry’umuryango w’Abibumye rivuga ko muri Nigeria, Cameroon, Chad na Niger habarwa amashuri ibihumbi bibiri yafunze imiryango mu gihe andi amagana n’amagana yagiye agabwaho ibitero n’abarwanyi ba Boko Haram.

UNICEF ivuga ko n’ubwo Perezida Muhammadu Buhari yashyizeho abakomando bagomba gukurikirana irandurwa ry’uyu mutwe ndetse akabaha igihe cy’ukwezi, abasesenguzi bavuga ko guverinoma ya Nigeria izakomeza guhura n’imbogamizi z’abana batabasha kwiga kubera ibikorwa by’uyu mutwe.

Manuel Fontaine uyobora UNICEF muri Afurika y’Uburengezuba yagize ati “uko bakomeza (abana) kutitabira ishuri ni nako ingaruka zo kuba bakoreshwa ibikorwa bibi ziyongera, kubakoresha imirimo ivunanye ku gahato, no kuba bakoreshwa ibikorwa bya gisirikare n’indi mitwe.”

Kuwa 14 Mata 2014 abarwanyi ba Boko Haram bateye ku kigo cy’ishuri giherereye mu majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Nigeria ifata bugwate abakobwa 276 biteguraga ikizamini gisoza umwaka bajyanwa gukoreshwa imirimo n’ubusambanyi by’uburetwa. Igikorwa cyahagurukije isi yose.

Kuva yatangira ibikorwa byo guhangana na Leta ya Nigeria muri 2009, Boko Haram yakunze kugaba ibitero ku bigo by’amashuri igashimuta abanyeshuri n’abarimu.

Agaragaza ingaruka uyu umutwe uzagira ku bukungu; umusesenguzi mu by’umutekano Ryan Cummings agira ati “intego zayo (Boko Haram) ni ukubangamira umutekano wa Nigeria na Afurika y’Uburengerazuba muri rusange kugira ngo ikomeze igire imbaraga.”

Uyu mutwe uvuga ko ugendera ku matwara akarishye ya Kisilamu ushinjwa kwangiza ibikorwa remezo aho muri Leta ya Borno habarwa ibikorwa bifite agaciro ka Miliyari y’amadolari birimo ibitaro, ibiraro, imihanda n’amazu.

Umusesenguzi ku bikorwa by’iterabwoba Yan St Pierre avuga ko kurwanya Boko haram bitazakemura ikibazo cy’uburezi kigaragara mu karere k’Afurika y’Uburengezuba.

Yagize ati “hamaze kugaragara ikibazo cy’abana batabasha kujya ku ishuri mu buryo buhoraho kubera Boko Haram.

Akomeza agira ati “no mu bice umuntu yavuga ko bimaze kubona umutekano ntibyoroshye gusana ibikorwa remezo; iyo ni yo mpamvu turiho turavuga ikibazo cy’urubyiruko rwacu, ibibazo by’imyigishirize n’ibibazo by’ubushobozi byose bizakomeza kutwugariza mu myaka myinsi izaza.”

UNICEF ivuga ko n’ubwo ingabo za Nigeria zagerageje guhashya intagonwa z’uyu mutwe ndetse amwe ma mashuri agafungura imiryano ariko adafite ubushobozi bwo gutanga uburezi bufite ireme.

Reuters

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

en_USEnglish