Nigeria: Boko Haram yishe abantu 30 ibatemaguye
Muri week end ishize mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nigeria muri Leta ya Borno, abarwanyi bo mu mutwe wa Boko Haram bateye uduce dutatu bitwaje imipanga n’ibyuma, bica abagera kuri 3o abandi 20 barakomereka bikomeye, ndetse basiga batwitse ingo. Amakuru aturuka aha amenyekana atinze kubera ubushobozi bucye bwo kuyatangaza buriyo no kuhagera bikomeye ku batabayo.
Aba barwanyi ngo bishe abantu babatemaguye banakomeretsa abandi bakoresheje imipanga.
Uduce twatewe ni Warwara, Mangari na Bura-Shika duherereye hafi y’akarere ka Buratai ahatuye umugaba mukuru w’ingabo za Nigeria, Gen Tukur Yusuf Buratai.
Abarwanyi bo mu mutwe wa Boko Haram bambuwe uduce twinshi bari barigaruriye ariko ntibahwemye gukomeza guhitana abantu muri iyi Leta ya Burno, aho hakunze gukorerwa ibitero by’ubwiyahuzi.
Umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram uza imbere mu kwica abantu benshi kurusha indi mitwe yose y’iterabwoba ku Isi.
Ibyegeranyo bigaragaza ko habaruwe abantu 6 664 bishwe n’uyu mutwe mu mwaka ushize. Mu gihe umutwe wiyise Leta ya Kiyisilamu (Islamic State, IS) wo raporo zagaragaje ko mu mwaka ushize wishe abantu 6 073 .
Ibihugu bya Iraq, Syria na Nigeria nibyo biza imbere mu gutakaza abantu benshi baguye mu bitero by’ubwiyahuzi bigabwa n’imitwe y’ibyihebe.
Mu cyumweru gishize umutwe wa Boko Haram nabwo wishe abagera kuri 14 mu bitero by’ubwiyahuzi.
BBC
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW