Nigeria: Abantu 6 mu muryango umwe bahiriye mu nzu, umugore yari atwite
Abantu batandatu bo mu muryango umwe bose bahiriye mu nzu barapfa nyuma y’aho inzu yabo ifashwe n’inkongi y’umuriro, mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’igihugu cya Nigeria, mu mujyi wa Gombe.
Umugabo witwa Tajuddeen Badamasi, umugore we wari utwite n’abana babo bane (4) muri batanu bari bafite bapfiriye mu nzu mu gace bari batuyemo kitwa Alkahira, nyuma y’aho inkongi yari ifashe iyo nzu mu ijoro ryo ku wa kabiri.
Umukobwa wabo w’imyaka itanu ni we wenyine wabashije kurokoka icyo kiza cy’umuriro.
Umurambo wahiye ugakongoka wa Badamasi wabashije kuboneka afite umwe mu bana mu gatuza, bisa n’aho yageragezaga guhunga asohoka anyuze mu idirishya, nk’uko bivugwa na Abdurrahaman Dauda, umwe mu bavandimwe be.
Polisi muri Nigeria yatangaje ko yatangiye gukora iperereza kuri iyo nkongi y’umuriro n’urupfu rw’abo bantu.
BBC
UM– USEKE.RW
1 Comment
Imana ibahe iruhuko ridashira kandi ibakire mubayo.
kandi imiryango yabo yihangane.
Comments are closed.