Digiqole ad

Burundi: Polisi yishe uwari Captain mu ngabo n’uwari Brigadier mu gipolisi

 Burundi: Polisi yishe uwari Captain mu ngabo n’uwari Brigadier mu gipolisi

Kuva mu gihugu cy’u Burundi Nkurunziza yatangaza ko aziyamamaza muri manda ya gatatu Polisi yatangiye guhangana n’abigaragambye

Mu Burundi kuri uyu wa gatatu inzego z’umutekano ngo zishe Capt. Bahenda Iddi Omar n’uwahoze ari umupolisi Brigadier Niyongabo Claude, ngo batorotse izi nzego mu minsi ishize.

Kuva mu gihugu cy'u Burundi Nkurunziza yatangaza ko aziyamamaza muri manda ya gatatu Polisi yatangiye guhangana n'abigaragambye
Kuva mu gihugu cy’u Burundi Nkurunziza yatangaza ko aziyamamaza muri manda ya gatatu Polisi yatangiye guhangana n’abatavuga rumwe na Leta

Umuvugizi wa polisi y’Uburudi Pierre Nkurikiye yavuze ko uyu Capt Bahenda yashakishwaga kubera gushaka (recruit) inyeshyamba zo kurwanya ubutegetsi.

Mu murwa mukuru Bujumbura muri zone Jabe kandi ngo mu gitondo hatoraguwe umurambo w’umuntu utaramenyekana.

Naho mu ijoro ryakeye mu kabari kitwa ‘Whats’App’ gaherereye muri zone ya Bwiza ngo hatewe gerenade ikomeretsa babiri. Kandi ngo aka kabari kari gatewe ku nshuro ya kabiri.

Amakuru atangazwa na BBC avuga ko mu murwa mukuru Bujumbura kuri uyu wa gatatu amasaha ya mbere ya saa sita hiriwe imihanda imwe n’imwe ifunze yuzuyemo abapolisi n’abasirikare nta muturage uhanyura.

Igipolisi cy’U Burundi cyatangaje ko byari muri gahunda yo gusaka ibigwanisho.

Kuva perezida Pierre Nkurunziza yatangaza ko aziyamamaza muri manda ya gatatu, abantu bamaze gupfa barabarirwa mu 400.

Imiryango mpuzamahanga ishinzwe kurengera bwa muntu yakomeje gutanga impuruza ko muri iki gihugu hashoboa kuba intambara ishingiye ku mwiraryane mu baturage cyangwa Jenoside. Bitewe n’abantu bagenda bicwa umunsi ku wundi muri iki gihugu.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Abashinwa ngo barihafi kuza guha imyitozo igisoda cy’u Burundi muminsi irimbere.Abo bateza akavuyo akabo kashobotse.

  • batabare abarund kuko ndumva birenze abantu bakomeje guhohoterwa

  • Abarundi imana nibatabare kuko barakomerewe pe

Comments are closed.

en_USEnglish