Kenya: Ingabo z’igihugu zatangiye ibikorwa byo gushakisha abasirikare bafashwe na al-Shabab
Ingabo za Leta ya Kenya zatangije ibikorwa byo gushakisha no kubohoza abasirikare bafashwe mpiri ku wa gatanu mu gitero gikomeye cyagabwe na al-Shabab ku birindiro by’izo ngabo ahitwa el Ade, muri Somalia.
Ingabo za Kenya ziri mu zigize umutwe w’ingabo z’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe (African Union Amisom force) zagiye gufasha Leta ya Somalia kugarura umutuzo nyuma y’aho igihugu cyasaga n’ikigaruriwe n’umutwe wa Kisilamu wa al-Shabab.
Umugaba Mukuru w’ingabo za Kenya, Samson Mwathethe yatangaje ko abo barwanyi ba al-Shabab bakoresha abasirikare bafashe nk’igikangisho cy’urugamba.
Yatangaje ko ingabo za Leta zikora ibishoboka byose ngo zibohoze abasirikare babuze mu gitero cyo ku wa gatanu w’icyumweru gishize, ngo baboneke ari bazima.
Umutwe wa Al-Shabab watangaje ku wa gatanu ko wivuganye abasirikare 60 ba Kenya, gusa Kenya yatangaje ko ayo makuru ari impuha zo kwivuga imyato (propaganda), ariko ntiyigeze ibeshyuza iyo mibare ngo itange iy’ukuri.
UM– USEKE.RW