CentrAfrique: Lord’s Resistance Army yashimuse abantu 30
Amakuru atangazwa na Reuters aravuga ko umutwe w’inyeshyamba wa Lord’s Resistance Army ukorera muri Repubulika ya Centrafrique ariko urwanya Leta ya Uganda wishe umuntu umwe ushimuta n’abandi 30 mu ijoro ryakeye. Ibi ngo byabereye ahitwa Diya kari mu duce dukize ku mabuye y’agaciro ya diyama mu bilometero 600 uturutse mu murwa mukuru Bangui.
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza byemeza ko ririya shimuta ariryo rukozwe na Lord Resistance Army rigatwara abantu benshi cyane.
Uyu mutwe uyoborwa na Joseph Kony ukomoka muri Uganda, uyu mutwe ukaba uri ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba ku isi.
Lord’s Resistance Army izwiho ibikorwa by’iyicarubozo ikorera abo yashimuswe cyangwa se abaturage baba mu duce iba igenzura harimo kubaca zimwe mu ngingo z’umubiri no guhindura abakobwa cyangwa abagore abacakara mu kubakoresha imibonano mpuzabitsina.
Umuyobozi w’agace byabereyemo witwa Herve Omere Fei-Omona yavuze ko mbere abarwanyi ba Lord’s Resistance Army babanje gutwara abaturage 10 abandi batandatu barabacika.
Yongeyeho ati: “ Nyuma baragarutse batwara abandi 20 ubu bari kumwe aho bababashimutiye.”
Umwe mu baturage yabwiye the Reuters ko bamenye ko ari abarwanyi ba Lord’s Resistance Army babibwiwe n’uko nta Gifaransa bavugaga cyangwa ngo bavuge ururimi rwo mu gihugu imbere bita Sango.
Abashimuswe ngo bari bagiye guhaha ku isoko riri ahitwa Diya kandi ngo bafashwe kugira ngo batwaze abarwanyi buriya mutwe iminyago bari bavuye gusahura mu giturage.
Abarwanyi ba LRA bahungiye muri CAR bamaze kwirukanwa n’ingabo za Uganda, abandi bagana muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, no muri Sudani y’epfo.
Kony hamwe n’abarwanyi be bashyiriweho impapuro mpuzamahanga zo kubafata bagashyikirizwa ubutabera.
Umwaka ushize umwe mu basirikare bakuru ba LRA witwa Dominic Ongwen yishyikirije ingabo za Uganda ariko abasigaye ubu bakomeje ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mu bihugu barimo.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW