Kizza Besigye umukandida ku mwanya wa Perezida wa Republika w’ishyaka rya Forum for Democratic Change muri Uganda aho yari ari kwiyamamariza kuri uyu wa mbere ahitwa Oyam yabwiye abaturage ko amaze kugira abamuri inyuma benshi cyane mu gihugu ko kubatera ubwoba no kwiba amajwi aribyo byonyine byatambamira intsinzi ye. Besigye mu kwiyamamaza kwe agaruka cyane […]Irambuye
Ku cyumweru tariki 07 Gashyantare, ubwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yakinaga umukino wa nyuma na Mali, abantu babiri bitwaje imbunda bagiye ahareberwaga uyu kukino i Masisi barasa mu bantu, 3 bahita bahasiga ubuzima. Aba bantu bari bambaye imyenda y’ingabo za DRC binjiye munzu yerekana umupira ahitwa Burungu, muri Segiteri ya Kitshanga, i Masisi, […]Irambuye
Nibura abana 50 000 muri Somalia bashobora gupfa kubera amapfa y’igihe kirekire acyugarije iki gihugu nk’uko biri muri raporo y’Umuryango w’Abibumbye, UN. Raporo ihuruza ya UN yasohowe n’ibiro bishinzwe ubuzima bw’abantu, Ocha, ivuga ko imirire mibi muri Somalia ari ikibazo gihangayikishije. Nibura Abasomalis miliyoni imwe kuri miliyoni 12 zituye igihugu ‘barwana no kubona ibyo kurya.’ […]Irambuye
Ibyari ibyishimo hamwe muri Kinshasa byahindutse imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana Perezida Kabila. Ku cyumweru nijoro byabaye ngombwa ko Police itatanya abari mu mihanda bamwamagana ikoresheje ibyuka biryana mu maso. Abafana benshi ba Les Leopards bari mu byishimo i Kinshasa gusa nyuma bakajya baririmba indirimbo zituka Perezida Joseph Kabila biba ngombwa ko Police iza kubabuza. […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu mu mujyi wa Bujumbura humvikanye guturika kwa grenades eshatu mu mujyi hagati. Biravugwa ko abantu bane ari bo bakomeretse. Kuva mu kwezi kwa kane 2015 Perezida Nkurunziza yatangaza ko azongera kwiyamamaza i Burundi havutse impagarara kugeza ubu zimaze kugwamo ababarirwa kuri 439 naho abantu 240 000 bakaba barahunze mu mibare itangwa […]Irambuye
Umukuru w’igihugu cya Djibouti Ismail Omar Guelleh yabwiye The Reuters ko u Bushinwa bwasabye kandi bukemererwa n’igihugu cye kuzubaka ibirindiro by’ingabo ku cyambu cya Djibouti hafi y’Inyanja Itukura. Icyi ngo ni cyo cyambu cya mbere u Bushinwa buzaba bwubatseho ibirindiro by’ingabo hanze y’ubutaka bwabwo. Igihugu cya Djibouti gituranye n’Inyanja Itukura kandi gifite kimwe mu byambu […]Irambuye
Umwe mu banyapolitiki bahanganye na Perezida Yoweri Museveni mu kwiyamamariza kuzayobora Uganda, Dr. Kizza Besigye yabwiye abamushyigikiye ko mu matora azaba taliki ya 18 Gashyantare azatsinda Museveni uruhenu ibyo yise ‘knockout’. Besigye wiyamamaza mu izina ry’ishyaka FDC yabwiye abamushyigikiye bo mu gace ka Nyarushanje muri Rukingiri ko aho yagiye aca hose yasanze abifuza ko yayobora […]Irambuye
Abasirikare ba Sudani y’Epfo baravugwaho kwica abantu 50 babafungiranye muri kontineri ishyushye bityo bicwa no kubura umwuka n’ubushyuhe. Nubwo muri Kanama umwaka ushize ingabo za Perezida Salva Kirr zasinyanye amasezerano n’iza Riek Machar kugira bahoshe imirwano, iyi mirwano ntiyahagaze mu by’ukuri. Ikibyerekana ni uko kugeza ubu ngo hari abasirikare ku mpande zombi bategana ibico bakicana […]Irambuye
Willy Nyamitwe yabwiye abanyamakuru ko ibyemezo byafashwe n’abakuru b’ibihugu byahuriye mu nama rusange y’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe yabereye Addis Ababa mu mpera z’iki cyumweru gishize byanyuze Leta y’u Burundi yari ahagarariye. Ingingo y’ingenzi yishimira yemejwe n’abakuru b’ibihugu bari Addis Ababa ni uko mu Burundi hatakoherezwayo ingabo mpuzamahanga zo kujya hagati y’abashyamiranye kuko ngo nta mpande […]Irambuye
*Igisirikare cya Congo kiravuga ko abarwanyi 2 ba FDLR bishwe, abandi benshi barafatwa, abandi baritanga *FDLR ngo yatakaje uduce twinshi. Ingabo za Congo Kinshasa (FARDC) zirukanye inyeshyamba za FDLR zivuga ko zirwanya Leta y’u Rwanda mu duce twinshi twa Lubero na Walikale nk’uko byigambwe n’umuvugizi w’ibikorwa byo kurwanya uyu mutwe n’indi yitwaje intwaro ivugwa mu […]Irambuye