Besigye ngo ubujura bw’amajwi nibwo gusa buzamubuza gutsinda
Kizza Besigye umukandida ku mwanya wa Perezida wa Republika w’ishyaka rya Forum for Democratic Change muri Uganda aho yari ari kwiyamamariza kuri uyu wa mbere ahitwa Oyam yabwiye abaturage ko amaze kugira abamuri inyuma benshi cyane mu gihugu ko kubatera ubwoba no kwiba amajwi aribyo byonyine byatambamira intsinzi ye.
Besigye mu kwiyamamaza kwe agaruka cyane ku kwiba amajwi nk’ikintu cyonyine ngo cyatuma atsindwa kuko ngo byamubayeho no mu 2001, 2006 na 2011 nk’uko bitangazwa na DailyMonitor.
Ejo yagize ati “Habaye nta muntu ushobora kwiba amajwi yacu, icyo gihe mwakwizera ko intsinzi yaba yoroshye cyane.”
Besigye kandi yavuze ko ibivugwa ko Museveni aramutse avuye ku butegetsi atsinzwe amatora yo kuwa 18/02 haba intambara ari ibintu bidashinga.
Ati “Ndabizeza ko tugiye kumutsinda kandi nta ntambara izabaho. Kandi Museveni arashaje nta ntege agifite z’intambara.”
Yongeyeho kandi ko ngo Museveni afite imitungo myinshi ku buryo atakwifuza ko itikirira mu ntambara.
Besigye ati “Museveni yarwanye kuko ntacyo yari afite cyo gutakaza, ubu afite ibintu byinshi cyane ntabwo yajye mu mirwano. Ubu icyo yakora gusa ni ukujya ku cyaro akiberaho ubuzima bwe.”
Besigye yabwiye abaturage ko ngo amafaranga menshi ishyaka rya Museveni rizana mu kwiyamamaza ngo bajye bayarya kuko ari ayabo.
Ati “Ariya mafaranga bazana muri aya matora ni amafaranga batwibye. Nibayazana mujye muyarya mwihanagure ku munwa mwake ayandi. Ariko nimumara kuyarya mwirinde ko uwayabahaye atsinda kuko natsinda muzayishyura inshuro icumi.”
Nubwo byari biteganyijwe ko Besigye yiyamamaza mu zindi ‘districts’ enye asigaje (yageze mu 112) mu minsi itatu ubu yazigabanyije asigarana ebyiri azajyamo (Jinja na Kampala) mbere y’uko ibikorwa byo kwiyamamaza birangira.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Uyu mugabo Besigye rwose akunda kwiyamamariza kuba President of Uganda!
Imyaka yose yatsinzwe nizere ko hari byinshi yamwigishije bituma batamutora!
Nibyiza ko adacika intege wenda nyuma yiyi manda nshya Museveni mbona nayo azegukana; Besigye azatangira apange “strategies of campaigning for Presidency”!
Comments are closed.