Digiqole ad

DRC: FARDC irivuga imyato mu rugamba ihanganyemo na FDLR

 DRC: FARDC irivuga imyato mu rugamba ihanganyemo na FDLR

Ingabo za Congo Kinshasa FARDC (Net foto)

*Igisirikare cya Congo kiravuga ko abarwanyi 2 ba FDLR bishwe, abandi benshi barafatwa, abandi baritanga

*FDLR ngo yatakaje uduce twinshi.

Ingabo za Congo Kinshasa (FARDC) zirukanye inyeshyamba za FDLR zivuga ko zirwanya Leta y’u Rwanda mu duce twinshi twa Lubero na Walikale nk’uko byigambwe n’umuvugizi w’ibikorwa byo kurwanya uyu mutwe n’indi yitwaje intwaro ivugwa mu Burasirazuba bwa Congo.

Ingabo za Congo Kinshasa FARDC (Net foto)
Ingabo za Congo Kinshasa FARDC (Net foto)

Uduce bivugwa ko FDLR yatakaje harimo Buleusa, Rusamambo, Mizinga, Rusoha n’inkengero zaho, ni mu mirwano imaze icyumweru hagati y’ingabo za Congo Kinshasa n’uyu mutwe.

Umuvugizi w’ibikorwa byiswe Sokola 2, muri Kivu y’Amajyaruguru, Capt Guillaume Ndjike Kaiko yatangaje ibigwo ingabo za Congo zimaze kugeraho muri uru rugamba kuri iki cyumweru.

Yagize ati “Ibyo birindiro byose byaguye mu maboko ya FARDC niyo ibigenzura. Abaturage bari bakeneye ingabo zabo, ni byo byakozwe. Ingabo za FARDC zizaguma hano mu buryo buhoraho kugira ngo zite ku byifuzo by’abaturage.”

Capt Ndjike uyobora ibikorwa bya Sokola 2 yavuze ko ingabo za Congo Kinshasa zimaze kwivugana abarwanyi babiri ba FDLR, ngo zanafashe benshi muri abo barwanyi abandi baritanga.

Ndjike yavuze ko ingabo za Leta ya Congo zafashe imbunda nyinshi n’amasasu.

Inyeshyamba za FDLR zishinjwa gukora ibikorwa byinshi bihungabanya umudendezo w’abaturage muri Kivu y’Amajyaruguru.

FDLR yashimuse abantu basaga 100 mu gace ka Bushalingwa tariki ya 26 Mutarama 2015 mu duce twa Lubero na Walikale.

Umuryango utari uwa Leta ahitwa Luofu wari watanze amakuru, wavugaga ko abo bantu bashimuswe na FDLR batazi irengero ryabo, ngo batwawe bamaze gutwikirwa inzu.

Uyu muryango uvuga ko FDLR yari ifite ibirindiro mu gace ka Bushalingwa yagenzuraga kuva mu Kwakira 2015.

RadioOkapi

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Harya FDLR Kabarebe ntiyatubwiyeko yayiranduye? niba yaratubeshye nawe bamweguze.

    • kabuture wowe iyuvuga kabarebe ngo yarababeshye keretse niba uba Congo, uzabaze abari mu Rwanda niba hari FDLR icyirangwa kubutaka bwacu. ntanubwo izongera kuhakandagira. naho igarukire iwanyu uzakirwa neza

      • Wowe James mbere yo gutanga igitekerezo cyawe ujye ubanza ujye mu mateka.Kabarebe yavuzeko yaranduye FDLR muri Kongo ntabwo yavuzeko yayiranduye mu Rwanda.Turi muri 2016 ubanza gusoma ukajya muri google, ugasoma ibitabo byaba ngombwa ukisunga abagutanze kubona izuba mbere yo kugira icyo ushyira hano byarushaho gutuma abantu batanga ibitekerezo hano bigira icyo bibungura. Urakoze cyane.

  • Yes ninyo kuko ntabapfiragushira,hasigayo ngerere

  • ahubwo wenda abapfuye barongera bakazuka kuko ngo hari n’abari i Burundi. ahaaas

Comments are closed.

en_USEnglish