Digiqole ad

S.Sudani: Ingabo zirashinjwa kwica abantu 50 zibahejeje umwuka

 S.Sudani: Ingabo zirashinjwa kwica abantu 50 zibahejeje umwuka

Ingabo za Sudani y’Epfo (photo: Internet).

Abasirikare ba Sudani y’Epfo baravugwaho kwica abantu 50 babafungiranye muri kontineri ishyushye bityo bicwa no kubura umwuka n’ubushyuhe.

Ingabo za Sudani y'Epfo (photo: Internet).
Ingabo za Sudani y’Epfo (photo: Internet).

Nubwo muri Kanama umwaka ushize ingabo za Perezida Salva Kirr zasinyanye amasezerano n’iza Riek Machar kugira bahoshe imirwano, iyi mirwano ntiyahagaze mu by’ukuri.

Ikibyerekana ni uko kugeza ubu ngo hari abasirikare ku mpande zombi bategana ibico bakicana mu rwego rwo kwihorana.

Itsinda ryari rishinzwe gusuzuma uko ingabo zo ku mpande zombi zitwaye mu ntambara ryitwa “Joint Monitoring and Evaluation Commission (JMEC)” ryashyikirije raporo inama rusange y’abakuru b’ibihugu bateraniye Addis Ababa kuwa Gatandatu ushinze kugira ngo bayigeho.

Muri iyi raporo basanze ingabo za Sudani y’Epfo (ziri ku ruhande rwa Kirr) zarishe abantu 50 zibafungiranye mu byuma batwaramo ibicuruzwa bita kontineri hanyuma bapfa kubera kubura umwuka.

Iriya raporo ivuga ko buriya bwicanyi bwabereye mu Ntara yitwa “Unity State”, agace kazwiho gushyuha cyane.

Muri Sudani y’epfo za kontineri zifatwa nk’uburoko aho abarwanyi ku mpande zombi bafungira abo bita abana babo. Agace ka Unity State ngo ubushyuhe bujya bugera kuri 40 celsius ni ukuvuga degree za Fahrenheit 100.

Umuvugizi wa Leta ya Salva Kirr yateye utwatsi iriya raporo avuga ko ari ibyintu baremekanije, bidafite ishingiro.

Ikinyamakuru the Daily Monitor kivuga ko hashize igihe impuguke za UN zisabye ko Riek Machar na Salva Kirr bafatirwa ibihano kubera uruhare bivugwa ko bagize mu ntambara yabahuje mu myaka mike ishize, iyi ntambara ikaba yaratumye abantu ibihumbi 200 bava mu byabo.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish