Digiqole ad

Masisi: Abantu barashe ahareberwaga umukino wa nyuma wa CHAN 3 barapfa

 Masisi: Abantu barashe ahareberwaga umukino wa nyuma wa CHAN 3 barapfa

Imisozi ya Masisi

Ku cyumweru tariki 07 Gashyantare, ubwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yakinaga umukino wa nyuma na Mali, abantu babiri bitwaje imbunda bagiye ahareberwaga uyu kukino i Masisi barasa mu bantu, 3 bahita bahasiga ubuzima.

Imisozi ya Masisi
Imisozi ya Masisi

Aba bantu bari bambaye imyenda y’ingabo za DRC binjiye munzu yerekana umupira ahitwa Burungu, muri Segiteri ya Kitshanga, i Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru baze batangira kurasa ku bakunzi b’umupira w’amaguru barimo bareba ikipe y’igihugu cyabo itsinda Mali 3-0 ku mukino wa nyuma w’imikino ya CHAN 2016 yaberaga mu Rwanda.

Radiookapi ivuga ko mubaguye muri ubu bugome, harimo n’umusirikare mukuru wungirije w’ingabo za Congo mu gace ka Burungu. Uretse batatu (3) bapfuye, hari ngo n’abandi benshi ngo bakomeretse cyane.

Police ya Congo ivuga ko yatangiye iperereza kuri iki kibazo, ngo ntiramenya impamvu yaba yatumye bari bantu bitwaje intwaro baza kurasa bari yabantu.

Ku rundi ruhande, ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP byatangaje ko mu gace kitwa Mukeberwa kari mu biganza by’umutwe wa FDLR, muri Lubero, Kivu y’Amajyaruguru habereye imirwano hagati y’uwo mutwe n’Aba-maï maï yaguyemo abantu bagera kuri 15, ariko byo bidafitanye isano n’umupira w’amaguru.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Murabona ukuntu kino gihugu arikiza? Ahubwo abanyarwanda aho gukomeza kuryanira mu kadomo basabe ubwenegihugu Kongo maze bature batunganirwe.

  • Iyi niyo misozi igihumbi kabisa! Urabona ukuntu hasa neza! Harya ho ntitwahanyazwe nyuma ya 2eme guerre mondiale n’abazungu ra! Ko n’abahatuye bavuga ururimi rwacu!!!!!!

  • avant 1919 hari i Rwanda, abadagi batsinzwe ababiligi barahatwara, niko abanyarwanda batangiye gutwarwa muri za mine za diama, abana babo batangira amashule yinchuke bukeye muri za 1960 benshi bari mu bayobozi, muzarebe histoire neza muzasanga abategetsi ba congo benshi bafite igisekuruza mu rwanda naho batabyemera kubera inyungu za politique. Kuri youtube hari ukuntu mine za KATANGA ZA TANGIYE murebe documantaire ukuntu ababiligi bakoresheje abanyarwanda gusumbya aba congomani,abagore nabagabo bose bakajya muri mine abana muri garderies. Burya ABANTU TURAVUKANA NI INYUNGU ZIDUTANYA.

Comments are closed.

en_USEnglish