Chancellor Angela Merkel yatangiye uruzinduko rw’ iminsi itatu muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Urwo ruzinduko rwe ruteguwe ku buryo budasanzwe. Hateganyijwe kumvikana imizinga 19, mu rwego rwo guha icyubahiro n’ ikaze Chancellor Angela Merkel Ku mugoroba w’uyu munsi wa mbere, hateganijwe igitaramo cyo kwakira uwo munyacyubahiro, kizwi ku izina rya black-tie dinner. Iyi myiteguro […]Irambuye
Otan yatangiye kurashisha kajuguju muri Libye, Kajugujugu z’intambara z’Ubufaransa zagabye ibitero bwa mbere ku butaka bwa Lybia. Ni mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu rishyira ku wa gatandatu, ubwo izo kajugujugu zifashishije ibikoresho by’ingabo z’abongereza, zagabye ibyo bitero muri Lybia ku nyubako BPC(bâtiment de projection et de commandement ). Iki gikorwa cy’ibitero bya za […]Irambuye
TUNIS – kuva ku musi ejo ku wa kane abantu bagera kuri 250 b’abimukira baburiwe irengero ubwo bageragezaga kujya ku mugabane w’ Uburayi maze umuraba udasanzwe ubasanga mu nyanja ya Mediterane ,yerekeye ku nkengero za Tuniziya nkuko bitangazwa n ibiro ntaramakuru by’ abongereza Reuters. Bajya mu bwato ari benshi bukarohama/Photo internet Abashijwe kurinda inkengero z’ […]Irambuye
Mu itangazo urukiko rw’i Cairo rwashyize ahagaragara kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Gicurasi 2011, riravuga ko nyuma yo kubona impapuro zo kwa muganga za Hosni Moubarak no kongera guzisuzuma bundi bushya, urukiko rwafashe icyemezo cyo kudakura uyu murwayi, wahoze ayobora Misiri, mu bitaro mpuzamahanga by’i Charm el-Cheikh. Moubarak ubarizwa mu bitaro by’i Charm […]Irambuye
Shabunda-Mu gihe mu bice bitandukanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, hakomeje kuvugwa umutekano muke, aho abaturage bakomeje kuva mu byabo, bahunga udutsiko tw’abarwanyi bitwaje intwaro, ubu ngo abarwanyi ba FDLR bigaruriye uduce dutatu dutuwe n’abaturage mu karere ka Shabunda. FDLR irasoresha mu gaace yikebeye kuri Congo Nkuko bitangazwa n’umuryango utegamiye kuri leta, ugaharanira uburenganzira […]Irambuye
Amnesty International : “Abashyigikiye Gbagbo na Ouattara, bose bakoze ibyaha” Kuri uyu wa gatatu tariki 25 Gicurasi Amnesty International, umuryango mpuzamahanga urengera uburenganzira bwa muntu wasohoye raporo kuri Cote d’ Ivoire. Muri iyi raporo, Amnesty International ukaba watangaje ko ufite ubuhamya bwinshi bugaragaza impfu nyinshi zakurikiye amatora muri Côte d’Ivoire. Impande zombi z’ Abashyigikiye Gbagbo na […]Irambuye
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kabiri, banki y’isi iratangaza ko igiye kugenera miliyari 6 z’ amadolari y’ Amerika igihugu cya Misiri na Tuniziya. Gusa ngo iyi nkunga ikaba yazakirwa n’ ibi bihugu mu gihe cyose ibi bihugu byaba bizanye impinduka ifatika mu bya politiki no mu by’ ubukungu. Misiri ikaba yaragenewe miliyari 5 […]Irambuye
Ouganda – Imyigaragamyo, abayobozi bashya ku rundi ruhande. Nandala Mafabi ni we watorewe kuyobora ku badepite baserukiye abatavuga rumwe na leta iyobowe na Presida Museveni, aho yazibye icyuho cyatejwe na Nandala Mafabi nyuma yo gutsindwa mu matora y’abadepite aheruka ku itariki 18/2/2011 Ikinyamakuru The New Vision gisohoka buri munsi muri Uganda, kuri uyu wa gatatu […]Irambuye
Alassane Ouattara yarahiriye kuba perezida i Yamoussoukro Kuri uyu wa gatandatu niho perezida Alassane Ouattara yarahiriye kuyobora igihugu cya Cote d’Ivoire i Yamoussoukro, umugi w’ ubuyobozi muri iki gihugu(Capitale administrative). Uyu muhango ukaba wari witabiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru b’ ibihugu bya afurika bagera kuri 20. Uyu muhango kandi ukaba witabiriwe n’umunyamabanga mukuru wa […]Irambuye
Abantu 14 nibo bamaze gufatwa n’icyorezo cya koléra muri komini ya Rumonge mu ntara ya Bururi, mu majyepho y’ u Burundi aba barwayi akaba ari abamaze kubarurwa mu byumweru bitatu gusa bishize nkuko amakuru aturuka muri bamwe mu baganga baho babivuga. photo: ibendera ry’igihugu cy’ u Burundi Bikorimana Charle ashinzwe ibikorwa by’isuku n’isukura mu karere […]Irambuye