Digiqole ad

Abantu 250 baburiwe irengero mu nyanja

TUNIS  – kuva ku musi ejo ku wa kane abantu bagera kuri 250 b’abimukira baburiwe irengero ubwo bageragezaga kujya ku mugabane w’ Uburayi maze   umuraba udasanzwe ubasanga mu nyanja ya Mediterane ,yerekeye ku nkengero za Tuniziya  nkuko bitangazwa n ibiro ntaramakuru by’ abongereza Reuters.

Bajya mu bwato ari benshi bukarohama/Photo internet

Abashijwe kurinda inkengero z’ inyanja muri Tuniziya n’ Igisirikare cyaho bakaba baratabaye abagenzi basaga 570 , nk’uko byemezwa n’ ushinzwe izo servisi , gusa ngo batari bake nabo bakaba baraburiwe irengero biturutse ku gusunikana n’ umuraba byatumye ubwato bubirindukana bamwe mu bari baburimo.

Ushinzwe icyambu cya Sfax,mu majyepho ya Tuniziya mu gace kari aho abarokotse baherereye ,yagize ati .”ibikorwa birakomeje byo byo gushakisha ababuriwe irengero,…abagera kuri250 baburiwe irengero, ikizere cyo gusanga bagihumeka ni gike cyane’’.

Yongeyeho agira ati “570 batabawe.Benshi muri bo bafite ubuzima bwiza .Ubu bacumbikiwe mu kigo cya gisirikare cya  Sfax ,abantu amajana boherejwe mu bitaro. Batatu muri bo bamaze kwitaba Imana ‘’.

Yakomeje agira ati “bose ni abanyafurika kandi  bari mu bwato buroba.

Nk’uko bitangazwa n’ ibiro ntaramakuru  TAP, ku munsi wo kuwa kabiri hari havuzweko ubu bwato bwaba bwahuye n’ amakuba mu nkengero z ikirwa kitwa Kerkennah.

Ubu bwato ngo bwaba bwari burimo Abanyalibiya berekezaga mu Butariyani nk’uko bitangazwa n ibyo biro ntaramakuru TAP.

Aba bose  ngo baba bari bahunze imirwano n’ imvururu zivugwa muri Libiya. Ngo bakaba bifuzaga kwerekeza mu Butariyani aho bahuriye n’ iri sanganya ku kirwa cy ‘Ubutaliyani Lampedusa, giherereye ahagati  ya Tunisie n’ ikirwa  Sicile.

Jonas Muhawenimana

Umuseke.com

 

2 Comments

  • aba banyalibiya nibunve ubushyuhe bw’umuriro bacanye batari bakonje,buriya bihaga kwamagana gadafi yari abatwaye iki?ko amashuri bayigiraga ubuntu?bafite amazu meza batuyemo yabubakiye?ntawe utaka inzara cyangwa ubushomeri?ahaaa!!!ngo igisiga cy’urwara rurerure kimennye inda!

  • abanyaburayi nibo batuma aba banyaribiya bahunga,ariko iyo bahungiye iwabo,babashushubikanya shishi itabona,ubu se ko baje ngo kubakiza kadafi,none nkaba mbona barabateje imyangaro!

Comments are closed.

en_USEnglish