Ababashyigikiye bose bakoze ibyaha
Amnesty International : “Abashyigikiye Gbagbo na Ouattara, bose bakoze ibyaha”
Kuri uyu wa gatatu tariki 25 Gicurasi Amnesty International, umuryango mpuzamahanga urengera uburenganzira bwa muntu wasohoye raporo kuri Cote d’ Ivoire. Muri iyi raporo, Amnesty International ukaba watangaje ko ufite ubuhamya bwinshi bugaragaza impfu nyinshi zakurikiye amatora muri Côte d’Ivoire. Impande zombi z’ Abashyigikiye Gbagbo na Ouattara bose ngo bakaba ngo barakoze ibyaha byo kubangamira amategeko mpuzamahanga.
Amnesty International muri iyi raporo y’ impapuro 25 idafite umutwe. Uyu muryango ukaba wagaragaje ko impande zombi urwa Gbagbo n’urwa Ouattara mu ntambara iheruka impande bose bakaba barakoze ibyaha bibangamira amategeko mpuzamahanga harimo ibyaha by’ iyica rubozo, ibyaha by ‘intambara ndetse n’ ibyaha bibangamira inyoko muntu .
Iki cyegeranyo cyagaragaje ko hari abantu 3000 baguye muri iyi ntambara, naho miliyoni 1 ihunga imirwano. Aha kandi hari ngo n’abandi benshi bahungabanijwe n’ iyi mirwano. Ni nyuma y’amezi atandatu amatora abaye muri iki gihugu. Aya matora akaba yarakurikiwe n’ imvururu, aho Laurent Gbagbo yanze kwemera ibyayavuyemo hari mu kwezi kwa 11 mu mwaka wa 2010.
ONUCI ngo ntacyo yakoze ngo ikome mu nkokora ubu bwicanyi
Abasizwe iheruheru n’ubu bwicanyi cyangwa bakaba abahamya b’ubu ubwicanyi bavuga ko gufata ku nkufu no kwicabyahagarikiwe kandi ntibyakomwa mu nkokora n’ abashinzwe kurinda umutekano. Iyi raporo yemeza ko habayeho gufata ku ngufu kw’ abagore gukomeye k’ umutwe FRCI w’abari bashyigikiye Ouattara, ibi rero bikaba byarakorewe ku bari bashyigikiye perezida Laurent Gbagbo.
Uyu muryango kandi waragaje ko hari impfu nyinshi z’ abantu zabereye mu gace ka Duékoué, mu kwezi kwa 3. Nyuma yo kwica abo bantu abigometse kuri Laurent Gbagbo bakaba barababazaga amazina ndetse ngo bakababaza n’inkomoko aho bakaga irangamuntu zabo. Uyu muryango ukaba ubivuga bitewe n’indangamuntu zagaragaye hafi y’iyo imirambo .
Amnesty ikaba ishyira mu amajwi umuryago wa LONI (ONUCI), wari ufite mu nshingano zawo kurinda abasivili ku kuba ntacyo wakoze ngo ngo ukome mu nkokora ubu bwicanyi.
Guhera muri kwezi k’ Ukuboza 2010, ingabo ndetse n’insoresore zari zishyigikiye Laurent Gbagbo nazo zikaba zishinjwa Amnesty kuba zarakoze ibyaha byinshi harimo no gufata ku ngufu.
Uyu muryango ukaba wavuzeko hari abantu batwitswe ari bazima n’ingabo za Laurent Gbagbo n’abari bamushyigikiye bitewe n’uko gusa ngo bari Abayisilamu. Ibi rero bikaba byarabaye mu bitero byabaye mu kwezi kwa 2 mu gace ka Abobo i Abidjan
Ubwiyunge busabwa ngo bogomba kugira ibyo bukurikiza
Amnesty yavuze hatabayeho guhana ibi byaha ngo bishobora gutuma bamwe mu baturage baturiye agace ko mu burengereazuba bashobora kuzabangamirwa ndetse no gutotezwa cyane na Leta ya Ouattara bitewe n’uko bashyigikiye Gbagbo.
Amnesty ikaba isaba ko habaho ubucamaza bukora iperereza ryimbitse kuri ibi byaha, kugirango hamenyekane ababigizemo uruhare bose. Ibi ngo bikaba byazatuma habyuka izindi mvururu ndetse ngo zazanabyara imyivumbagatanyo ndetse no kwihorera mu bihe bizaza.
Alassane Ouattara akaba aherutse gusaba ko habaho komisiyo y’ ibiganiro ukuri no kwiyunga. Akaba kandi yarasabye ko urukiko mpuzamahanga (CPI), ko rwashyiraho iperereza ryimbitse ku byaha byakorewe muri iki gihugu . Urukiko rwo muri Cote D’ Ivoire rwo rukaba rwaratangiye gukora iperereza ku byaha no ku bahamagariye abandi kugira urwango no kwica abandi bo muri leta ya Gbagbo.
Jonas Muhawenimana
Umuseke.com
3 Comments
dbagbo niwe ugomba kuryozwa ubwicanyi bwabaye bwose kuko niwe nyirabayazana w’intambara yabaye,kandi nta ntambara itica.
abakoze ibyaha bose bakagomye guhanwa really
bagbo niwe ugomba kubazwa amabi yose yabaye muri kiriya gihugu,kuko yatsinzwe amatora akagundira ubutegetsi,akaba aribyo byateye intambara
Comments are closed.