Banki y’isi igeneye akayabu Misiri na Tunisia
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kabiri, banki y’isi iratangaza ko igiye kugenera miliyari 6 z’ amadolari y’ Amerika igihugu cya Misiri na Tuniziya. Gusa ngo iyi nkunga ikaba yazakirwa n’ ibi bihugu mu gihe cyose ibi bihugu byaba bizanye impinduka ifatika mu bya politiki no mu by’ ubukungu.
Misiri ikaba yaragenewe miliyari 5 z’ amadolrari y’ Amerika , Aya mafaranga agizwe na miliyari 1 na miliyoni 300 z ‘amadolari y’ inguzanyo . Miliyari 1 na miliyoni 300 z’ amadolari ya Amerika Misiri ikaba izayahabwa mu rwego rwo gushyigikira ingingo y’ imari y’iki gihugu . Miliyoni 200 z’amadolari akaba azakoreshwa mu kubaka ibikorwa remezo naho miliyari 1 y’ amadolari akaba izakoreshwa mu bikorwa byo gutera inkunga ibigega by ‘imari binyuze mu bindi bigega mpuzamahanga.
Tuniziya nayo ikaba yagenewe inkunga ingana na miliyari 1na miliyoni 500. Miliyari 1 y ‘aya mafaranga akaba azashyirwa mu ngingo y’ imari y’ iki gihugu ndetse no mubikorwa by ‘ ishoramari. Miliyoni 400 akaba azashyirwa mu bikorwa by ‘ikigega cy’abikorera kugirango abishingire mu bikorwa byabo.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara perezida wa banki y’isi Robert Zoellick yagize ati :« ubu turimo gukorana n’ikigega mpuzamahaga cy’ imari FMI n’ izindi banki z’ ubukungu mu rwego rwo kugerageza gushaka uko twafasha ubukungu bw’ibihugu byo muri aka gace, turatekereza ko kandi hari intambwe imaze guterwa na leta z’ inzibacyuho zashyizweho muri ibi bihugu ».
Ibi bihugu byahiritse ba perezida babyo bikaba ubukungu bwabyo bwarahungabanijwe n’imvurururu z ‘abigaragambyaga. Urugero ngo ni nko mu gihugu cya Misirir aho ibicuruzwa byasohokaga muri Misiri byoherezwa mu mahanga byaragabanutseho ku kigero cya 40 % naho ifaranga ryaho rigabanukaho ku gipimo cya 12,1 %.
Tuniziya yo yari ifite ubukerarugendo buteye imbere kuri uyu mugabane w’ Afurika kandi ikaba yarakuraga 7 % by ‘amafaranga yose yinjiraga mu gihugu aho ndetse ubukerarugendo bwacyo bwatangaga imirimo 400 000 muri iki gihugu, muri Mutarama na Werurwe 2010 bukaba bwaragabanutse ku gipimo cya 45 % .
Mu nama y’ ibihugu 8 bikize cyane ku isi ( G8) itaganijwe kubera Deauville mu gihugu cy’ Ubufaransa tariki 26 na 27 z’ukwezi kwa 5 , banki y’isi ikaba iteganya ko aribwo izatangaza iby’ iyi nkunga ku mugarararo yageneye ibihugu bya Misiri na Tuniziya .
Jonas Muhawenimana
umuseke.com
6 Comments
izatange ninkunganyinshi ku rwanda dore ko ari kimwe mu bihugu bikoresha neza inkunga bihabwa cyane cyane mu bibereho myiza yabaturage nde tse no mu iterambere
ko icyateye ihungabana ry’ubukungu se ko ari imyivumbagatanyo yabatarashakaga president,bakamukuraho,none ubu hakaba ari abakristu n’abasilamu bahanganye,amaherezo ni ayahe?ubukungu buzakomeza budindire
nyamara byajya biba byiza gufasha kurinda ko habanza kuba ibibazo bikomeye nk’ibyabaye muri misiri
ahaaa na mubarak ntiyahawe make!ariko ngo yose yayishyiriye mu mufuka,ubu se ayangaya yo ntazasanga ayandi?tubitege amaso
Umva nawe ra!Ngo inkunga ya miliari 5 ibyo ni byiza! ngo ariko na miliari 1,300 z’amadorral ya America!ibyo se kandi bij bite ko byartangiye ari inguzanyo yewe!ntabwo bariya batype batanga inkunga pr rien ntakantu mushyizemo kazabagarukira!
Ese ubwo izo nkunga nizuko bakuyeho ababayoboraga cyangwa n’iz’uko bageze kucyo bo bifuza!?
Comments are closed.