BURUNDI : 14 Bivuganywe na Kolera ahitwa Rumonge
Abantu 14 nibo bamaze gufatwa n’icyorezo cya koléra muri komini ya Rumonge mu ntara
ya Bururi, mu majyepho y’ u Burundi aba barwayi akaba ari abamaze kubarurwa mu
byumweru bitatu gusa bishize nkuko amakuru aturuka muri bamwe mu baganga baho
babivuga.
photo: ibendera ry’igihugu cy’ u Burundi
Bikorimana Charle ashinzwe ibikorwa by’isuku n’isukura mu karere ka Rumonge , mu
kiganiro yagiranye kuri telephoni n’ ibiro ntaramakuru Xinhua yagize ati:” aba
barwayi 14 babaruwe mu mudugudu wa Mwange na Kizuka muri zone ya Kizuka muri
komini ya Rumonge bitewe n’ibura ry’ amazi meza kandi ahagije ibi kandi byaturutse
kundryo ituruka mu mahoteri 2 y’ ahitwa Kagongo”.
Umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu w’ abaganga batagira umupaka (Médecins
Sans Frontières) wo mu gihugu cy’ Ububirigi ukaba wateguye amahema kugira ngo ubashe
gutanga ubufasha bw’ umwihariko kuri abo barwayi ubatandukanya n’ abandi baturage
batarwaye mu rwego rwo kwirinda ko iyi ndwara y’ icyorezo yakoreka imbaga itari nke
muri aka gace .
Bikorimana Charles yanavuzeko kandi ko yasabye abaturage ngo bubahirize ibisabwa mu kugira isuku inoze .
Yongereyeho ko aya mahoteri abiri arebwa n’ikibazo cyo guteza kolera nayo yemeye
uruhare yagize gusa ba nyiri aya mahoteri bakanavuga ko atari bo bonyine bagize
uruhare muri iki cyorezo cya Kolera gikomeje gukwirakwira muri Rumonge aho bavuze ko
n’imigezi 2 aba baturage bakoresha nayo yaba yarabaye intandaro y’iki cyorezo bitewe
n’uko ariyo abaturage bafite yo kunywa.
Aba 14 barwaye iki cyorezo baje biyongera kuri 40 bari babaruwe mu kurwara iyi
ndwara ya kolera hari mu kwezi kwa gatatu gushize k’uyu mwaka .
Jonas Muhawenimana
umuseke.com