Imyigaragambyo yahinduye isura
Ouganda – Imyigaragamyo, abayobozi bashya ku rundi ruhande.
Nandala Mafabi ni we watorewe kuyobora ku badepite baserukiye abatavuga rumwe na leta iyobowe na Presida Museveni, aho yazibye icyuho cyatejwe na Nandala Mafabi nyuma yo gutsindwa mu matora y’abadepite aheruka ku itariki 18/2/2011
Ikinyamakuru The New Vision gisohoka buri munsi muri Uganda, kuri uyu wa gatatu cyasohoye inkuru ivuga ko uyu Mafabi yatoranijwe n’ishyaka Forum for Democratic Change (FDC) riyobowe na Dr. Kizza Besigye.
Besigye yatangarije itangazamakuru ku wa kabiri ko ibizatuma bagera ku byo bifuza kugeraho biciye mu nteko ya Uganda.
Imiterere y’ubutegetsi muri Uganda , ivuga ko uhagarariye abatavuga rumwe na leta mu nteko agomba gutorwa n’ishyaka rifite umubare uruta abandi mu batavuga rumwe na Leta bari mu nteko.
Mu byo umuntu ushinzwe imirimo nk’iyi Mafabi ashinzwe, harimo gusaba leta kugenzura ibyifuzo by’abaturage, kwigana ubwitonzi ibyemezo abaturage bafatiwe no kujya mu nama zifata ibyemezo ku miyoborere y’igihugu, atibagiwe guharanira ko ibitekerezo by’ishyaka rye byarushaho kujya imbere.
Mafabi si ubwa mbere agaragara mu nteko kuko yanabaye umuyobozi wa komite igenzura imari ya Leta; komite ishingiye ku nteko, mu gihe cy’imyaka 5. Yaje kureka aka kazi ubwo yashinjwaga ruswa na leta iyobowe na Museveni.
Aya matora ku ruhande rutavuga rumwe na Leta abaye mu gihe abahagarariye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bigaraganbya ku butegetsi barimo n’abayobozi b’ishyaka Mafabi ahagarariye, babangamiwe n’inzego z’umutekano. Amahanga ntiyahwemye gukoomeera ubutegetsi bwa museveni ariko kugeza na n’uyu munsi umukuru w’abatavuga rumwe na Leta, Besigye aracyacunzwe n’abashinzwe umutekano.
Imyigaragambyo yamagana imikorere y’ubutegetsi bwa Museveni, ifatiye ku bijyanye n’izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli yo irakomeje, aho ubu bahinduye uburyo batakigenda mu kivunge n’amaguru ku kazi mu gitondo ahubwo ubu noneho biyemeje gusakuriza umujyi wose bifashishije amahoni y’ibinyabiziga, n’ibindi nk’amafikimbi.
Iyi myigaragambyo yatangiye nyuma y’amatora aheruka y’umukuru w’igihugu imaze kugwamo ababarirwa mu binyacumi na amajana y’Abanya Uganda bayikomerekeyemo.
Dukuzumuremyi Noel
umuseke.com
7 Comments
Barasaze aba!!!!
igipolisi cyibugande nicyo cyambere nabonye gihubuka kuruta ibindi reba ibintu ikora
hari ibintu usanga abaturage b’abanyafurika basamira hejuru,batabanje kureba ingaruka zabyo,imyigaragambyo babona ariwo muti w’ibibazo baba bafite cyangwa niyo ibyongera?ibiganiro ntako bisa,niwo muti nyawo w’ibibazo.
ibi nibyo gutambikana abandi barabeshya!adakoza amaguru hasi ndakanyagwa!niwe uba wabizaniye kuko ndabona bataramusanze mu rugo!
contre l’humanite!!!!biriya ni ibiki police ikora kweli!!
ubutegetsi bw’igitugu bwose buvanwaho
kuki biriya Kweri?nibashake igisubizo vuba,abaturage barimo kubigwamo.
Comments are closed.