Otan irarashisha kajuguju muri Libiya
Otan yatangiye kurashisha kajuguju muri Libye, Kajugujugu z’intambara z’Ubufaransa zagabye ibitero bwa mbere ku butaka bwa Lybia. Ni mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu rishyira ku wa gatandatu, ubwo izo kajugujugu zifashishije ibikoresho by’ingabo z’abongereza, zagabye ibyo bitero muri Lybia ku nyubako BPC(bâtiment de projection et de commandement ).
Iki gikorwa cy’ibitero bya za kajugujugu, kirunganira ibindi bitero bimaze iminsi bikorwa, kugirango habashe gutsimburwa Gadhaffi n’abamushyigikiye, bivugwa ko bahohotera abaturage b’abasivile.
Ubufaransa n’ Ubwongereza bari bemeje ko bazatanga Kajugujugu z’intambara kugira ngo bakomeze kotsa igitutu ingabo za Mouammar Kadhafi. Gukoresha izi kajugujugu, bizafasha Otan kumenya neza ahari ibirindiro by’ingabo za Kadhaffi, cyane ko zikunda kwihisha mu mazu yo guturamo.
Nk’uko byatangajwe na Televiziyo Sky News, Kajugujugu z’abongereza zizwi ku izina rya Apache, zagaragaye ku bwato bw’ intambara butwara indege HMS Ocean, zakoreshejwe mu kugaba ibitero ku mujyi wa Brega, mu burasirazuba bwa Libya.
Général Charles Bouchard, uyoboye ibikorwa bya Otan muri Lybia, yatangaje ko bagenda bagera ku ntego bari bihaye, ariko ko Gukoresha kajugujugu bifite umwihariko muri ruriya rugamba, anavuga kandi ko bazakomeza gukoresha buriya buryo igihe cyose bikenewe.
umuseke.com