Digiqole ad

Uruzinduko rwa Merkel muri USA

Chancellor Angela Merkel yatangiye uruzinduko rw’ iminsi itatu muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Uhereye i buryo Obama na Chancellor w'ubudage Merkel
Uhereye i buryo Obama na Chancellor w'ubudage Merkel (photo internet)

Urwo ruzinduko rwe ruteguwe ku buryo budasanzwe. Hateganyijwe kumvikana imizinga 19, mu rwego rwo guha icyubahiro n’ ikaze Chancellor Angela Merkel Ku mugoroba w’uyu munsi wa mbere, hateganijwe igitaramo cyo kwakira uwo munyacyubahiro, kizwi ku izina rya black-tie dinner.

Iyi  myiteguro yose ierekana ibyo igihugu cy’ ubudage cyagezeho mu rwego rw’ iterambere, igashimangira n’ubufatanye buranga ibihugu byombi.

Angela Merkel, niwe muyobozi wa mbere wo mu bihugu by’ uburayi wakiriwe kuri uru rwego, kuva Obama yaba perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ibi bikaba bigaragazwa n’imyiteguro idasanzwe  mu rwego rwo guha ikaze Merkel, mu rwego rwo gushimangira ubufatanye bushingiye ku mikoranire iri hagati ya Obama na Merkel.

Jay Carney, umuvugizi wa perezidansi ya Amerika yabigaragaje agira ati:”Ubudage ni umufatanyabikorwa wacu w’ ingenzi, si mu burayi gusa, ahubwo ni ku isi yose. ”

Uru ruzinduko rwa Merkel ruri mu nzinduko zikomeye, kuko Melkel ni umukuru wa gouvernoma y’ Ubudage, ariko muri uru ruzinduko arafatwa nk’ umukuru wa leta y’Ubudage, n’ubwo itandukaniro riza kugaragarira ku mubare w’ imizinga. Imizinga yakirizwa abakuru ba za Leta iba ari 21, ariko Merkel we arakirizwa imizinga 19 kuko ari umukuru wa gouvernement.

Muri uru ruzinduko, Obama azambika  Merkel umudari k’ubwo kugaragaza no guharanira  ubwisanzure. Merkel, w’imyaka 56, niwe mugore wa mbere ukomoka mu burasirazuba bw’Ubudage wabaye chancellor w’Ubudage.

umuseke.com

 

1 Comment

  • Imana iyo yaguhaye ntishyiramo amazi kandi uwahawe nayo avoma abanzi babana

Comments are closed.

en_USEnglish