Inama ya AU iri bugaruke ku mvururu ziri kugaragara muri Afurika
Inama ya 22 y’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe irimo kubera mu gihugu cya Ethiopia i Addis Abeba iri bwibande cyane cyane ku mvururu n’amakimbirane bikomeje kugaragara ku mugabane w’Afurika.
Abitabiriye iyi nama kandi bari bushyire ahagaragara insanganyamatsiko nyamukuru uyu mwaka ivuga k’ ubuhinzi no kwihaza mu biribwa.
Tedros Adhanom, Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Ethiopia yatangaje ko imvururu ziri kubera muri Centreafurika no muri Sudani y’Epfo zishobora kugira ingaruka ku mutekano no ku mahoro y’Afurika muri rusange.
Mu gukemura iki kibazo Umuryango w’Afurika y’Unze ubumwe umaze kohereza ingabo 5300 muri Centreafrique zisangayo ingabo z’Abafaransa 1600.
Iyi nama nisozwa, abayobozi bakuru b’Afuruka bazarebera hamwe uburyo bakongerera imbaraga ingabo ziri mu butumwa bwa MISCA.
El-Ghassim Wane, ukuriye akana gashinzwe amahoro n’umutekano muri Au yagize ati:” Turatekereza guha ingufu MISCA no kubafasha gushyira mubikora inshingano za bo”.
Akamana gashinzwe amahoro n’umutekano muri Au kashimye uburyo ibihugu byo muri Afurika byahagurukiye gufasha igihugu cya Centreafrique, gahamagarira igihugu cya Afurika Y’Epfo na Angola kugera ikirenge mu cy’ibindi bihugu byitabira ibikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Centreafurika.
Ku bijyanye na Sudani y’Epfo aka kanama kashimye uburyo Guverinoma y’iki gihugu yarekuye imfungwa zirindwi muri 11 zari ziri mu maboko ya leta zikurukiranyweho gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Salva Kiir. Nk’uko Aljazeera ibitangaza
Aka kanama kakomeje gusaba guberinoma ya Kiir gushyiramo ingufu n’abandi bane basigaye bakarekurwa maze bakaba bubahirije ibyo basabwe na Machar utavuga rumwe na Guverinoma y’iki gihugu.
ububiko.umusekehost.com