Aba baraperi bombi bahoze mu itsinda rimwe rya Tuff Gangz. Nyuma Fireman, Green P na Bulldog baza kwikumura bashinga iryabo bise Stone Church ryaje no gusenyuka. Kuri ubu Jay Polly ngo afata Fireman nk’ufite uburwayi mu mutwe kubera imyitwarire ye n’amagambo asigaye aririmba mu ndirimbo ze. Ibi abitangaje nyuma y’iminsi mike Fireman ashyiriye hanze indirimbo […]Irambuye
Saa 14h00’ nibwo igitaramo kibanziriza icya nyuma cy’iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6 ririmo kuba ku nshuro ya gatandatu cyatangiye. Mu kibuga cy’umupira w’amaguru cya Ntengo mu Mujyi wa Rubavu mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba niho icyo gitaramo cyabereye. Nk’uko bisanzwe, iri rushanwa ryitabirwa n’abantu ingeri zose baba baje kureba uburyo […]Irambuye
Tariki 5 Kanama 2016, muri Kigali Serena Hotel hazataramira abahanzi Hope Irakoze na Ben Ngabo Kipeti nk’abahanzi bakuru batumiwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction. Hope Irakoze asanzwe amenyerewe nk’umwe mu bahanzi baririmba ‘Live Music’, kandi bivugwa ko ari umuhanzi w’umuhanga ndetse wabigaragaje yegukana irushanwa rya Tusker Project Fame Season 6. Ben Ngabo Kipeti we […]Irambuye
Ku nshuro ye ya gatatu yitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star mu nshuro esheshatu rimaze kuba, Christopher asanga iri rushanwa ari ihurizo ku muhanzi uba aririmo kuko bigera ku munota wa nyuma buri umwe agifite ikizere cyo kuryegukana. Kuba hari umuhanzi ushobora gutangaza ko ariwe ugomba kuryegukana, kuri we asanga biba ari amatakirangoyi. […]Irambuye
3Hills n’itsinda ry’abahanzi basanzwe bamanyerewe cyane mu Karere barimo Irakoze Hope wegukanye irushanwa rya Tusker Project Fame 6, Jackson Kalimba nawe witabiriye iryo rushanwa gusa nta ryegukane na Eric Mucyo gusa umenyerewe cyane mu mahoteli atandukanye. Kuri ubu amakuru agera ku Umuseke aravuga ko Jackson Kalimba yamaze guhabwa ikiruhuko na bagenzi ngo abe yajya kwita […]Irambuye
Itsinda Rabagirana Worship Band rigiye gukora igitaramo cyiswe “Arise2016 “ mu rwego rwo gufatanya n’abanyarwanda mu kuramya Imana mu buryo bwimbitse. Ubusanzwe iryo tsinda rigizwe n`abasore n`inkumi b`abanyamuziki rikora igitaramo bise ” Arise ” buri mwaka. Itsinda rya Rabagirana Worship Band rivuga ko intego nyamukuru muri icy’igitaramo ari ukuramya Imana mu buryo bw’imbitse no kubona […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu, Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne yavuze ko imyiteguro y’Iserukiramuco Nyafurika ry’imbyino ‘FESPAD’ igeze kure, ndetse ikaba yarahujwe n’umunsi w’umuganura kugira ngo bifashe Abanyarwanda kwishimira ibyo bagezeho, no gufata ingamba ku biri imbere. Ni ku nshuro ya cyenda(9) u Rwanda rugiye kwizihiza umunsi w’Umuganura, n’Iserukiramuco Nyafurika ry’imbyino (FESPAD) […]Irambuye
Kaminuza yigisha iby’amahoteli ,ubukerarugendo ,ikoranabuhanga n’ubucuruzi (UTB) yatangije irushanwa ry’ubwiza ryo gutora Nyampinga na Rudasumbwa bo muri iyi kaminuza. Ngo bahisemo kubatora bombi mu rwego rwo guteza imbere uburinganire. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa kabiri umuyobozi wa UTB (University of Tourism, technology and Business Studies) Kabera Callixte, yavuze ko bateguye iri rushanwa ku […]Irambuye
Mutoni Jane ufite ikamba rya nyampinga w’umuco rya 2016, agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa ryo gutoranya nyampinga w’umuco ku isi rigiye kubera muri Afurika y’Epfo. Si ubwa mbere u Rwanda rwitabira iryo rushanwa. Mu mwaka wa 2015 Bagwire Keza Joanna yitabiriye iryo rushanwa aza kuza ku mwanya wa kane mu bakobwa bose bari baryitabiriye […]Irambuye
Mugemana Yvonne uzwi nka Queen Cha, ni umwe mu bahanzikazi bagiye bavugwaho kuba atita ku kumenyekanisha ibihangano bye kandi afatwa nk’umwe mu bahanzikazi bazi kuririmba banafite ikimero gituma akundwa na benshi. Kuri ubu avuga ko uburyo yatangiye umwaka wa 2016 bimuha isura y’uburyo agomba kwitwara bitandukanye cyane n’uko abantu bamufata. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo izo […]Irambuye