Uvuga ko HipHop yapfuye aba yabuze icyo avuga- Jay Polly

Tuyishime Joshua ukoresha izina rya Jay Polly mu muziki, avuga ko abantu birirwa bavuga yuko injyana ya HipHop yapfuye ari ababa babuze ibyo bavuga bikaba nko kuyimwariraho. Bityo ko we asanga abayikora batagaciwe intege y’ibyo bakora ahubwo bagashyigikiwe. Jay Polly udakunze gupfana ijambo, ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Kt Radio aho yabazwaga ku myiteguro […]Irambuye

Naretse inzoga kubera HADUYI zingendaho- Senderi

Nzaramba Eric cyangwa se Senderi International Hit mu muziki, ngo yarecyeshejwe inzoga na HADUYI (Abanzi) batemera ibikorwa bye bya muzika. Kubera ko bamwe niho yagiye abavumburira kubera gusangira nawe bagashiduka bamubwije ukuri. Ubu ikinyobwa cyose kirimo umusemburo ntazongera kugica iryera ahubwo ngo agiye kubanza guhindura ibyo bari bamuziho aze mu isura yindi nshya mu muziki. […]Irambuye

Kidum yababajwe no kubona bashimira Charly & Nina, Farious ntavugwe

Ubwo abantu benshi bakomezaga kugenda bashimira Charly & Nina uburyo indirimbo yabo bakoranye na Big Farious bise ‘Indoro’ yuzuzaga inshuro Miliyoni n’igihumbi magana inani na makumyabiri n’umwe1.001.821 imaze kurebwa, Kidum yinubiye cyane impamvu Farious atashimiwe kandi yarabigizemo uruhare. Mu butumwa bwagiye bwoherezwa na Alexis Muyoboke umujyanama ‘manager’ w’abo bakobwa, Kidum yabufashe maze yandika abaza impamvu […]Irambuye

P. Gaby na Claire bagiye gushyira hanze Album yabo ya

Bwa mbere umuhanzi Ngamije Gabriel na mushiki we Claire Ikirezi bagiye gushyira hanze Album yabo ya mbere igizwe n’indirimbo 12 z’amajwi gusa , iyi album ikazaba igizwe n’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Ngamije Gabriel Semugeshi uzwi nka Pastor Gaby na mushiki we Claire U. Ikirezi, bombi bakaba babarizwa mu muryango Great Commission Ministry(GCM). Ni bamwe […]Irambuye

Isoko ryo gutora MissRwanda ryahagaritswe

Igikorwa cyo gutoranya MissRwanda ni kimwe bimaze kugira izina rikomeye mu Rwanda. Mu ntangiriro z’umwaka abakobwa bariyandikisha ngo bahatanire kamba. Ubu isoko risigaye rihabwa abikorera bategura iki gikorwa ryabaye rihagaritswe by’agateganyo. Hamaze iminsi hari ipiganwa ry’abikorera bahataniraga gutegura amatora ya Miss Rwanda 2017. Babiri bari basigaye bahatana ni; General Logistics Service na Rwanda Inspiration Back. […]Irambuye

Social Mula yashyize ahanze amashusho y’indirimbo ‘Ku ndunduro’

Mugwaneza Lambert uzwi muri muzika nka Social Mula, nyuma y’igihe kingana n’amezi atatu ashyize hanze amajwi ‘Audio’ y’indirimbo yise ‘Ku ndunduro’, yashyize hanze amashusho yayo avuga ko hari icyo iza kumufasha mu gutera intambwe mu muziki we. Iyo ndirimbo yari imaze igihe kinini usanga ariyo ndirimbo itambukira icya rimwe ku maradiyo atandukanye hirya no hino […]Irambuye

Ukwa buki kwarangiye? Knowless yatangiye akazi, uyu munsi yaririmbye

Nyuma y’iminsi 10 Knowless na Clement bashyingiranywe nk’umugore n’umugabo, Knowless yagaragaye uyu munsi akora akazi gasanzwe kamutunze. Yaririmbye mu birori by’isozwa ry’imikino ya gisikare kuri Stade Amahoro i Remera. Ku itariki ya 07 Kanama 2016 nibwo Knowless na Clement basezeranyijwe banakorera ibirori by’ubukwe bwabo muri Golden Tulip i Nyamata. Nyuma biza kuvugwa ko bashobora no […]Irambuye

en_USEnglish