Digiqole ad

Isoko ryo gutora MissRwanda ryahagaritswe

 Isoko ryo gutora MissRwanda ryahagaritswe

15 bari muri MissRwanda2016 baraye bahawe ibihembo batsindiye

Igikorwa cyo gutoranya MissRwanda ni kimwe bimaze kugira izina rikomeye mu Rwanda. Mu ntangiriro z’umwaka abakobwa bariyandikisha ngo bahatanire kamba. Ubu isoko risigaye rihabwa abikorera bategura iki gikorwa ryabaye rihagaritswe by’agateganyo.

Mutesi Jolly MissRwanda2016 n'ibisonga bye
Mutesi Jolly MissRwanda2016 n’ibisonga bye

Hamaze iminsi hari ipiganwa ry’abikorera bahataniraga gutegura amatora ya Miss Rwanda 2017. Babiri bari basigaye bahatana ni; General Logistics Service na Rwanda Inspiration Back.

Amakuru agera ku Umuseke, avuga ko mu gihe hari hasigaye ba rwiyemeza mirimo babiri bahataniraga iryo soko, umwe muri bo, Rwanda Inspiration Back Up yatanze ubujurire kigo gishinzwe amasoko ya Leta RPPA (Rwanda Public Procurement Authority) ko yaba yaraernganyijwe.

Impamvu ngo yatumye Rwanda Inspiration Back Up igeza ubujurire bwayo muri RPPA, ngo ni uko yari yamenya amakuru ko hari ibitari kugenda neza kandi yari yamenyeshejwe ko yatsinze mu bijyanye n’imitegurire ‘Technique’ ya MissRwanda.

Umunyamabanga Mukuru w’Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi ‘RALC’, Dr James Vuningoma, yabwiye Umuseke ko iryo soko ryahagaritswe. Ubu bategereje ikizava mu bujurire.

Ati” Yego koko isoko rya MissRwanda ryarahagaritswe. Kubera ko hari ibyo Rwanda Inspiration Back Up itumvaga neza bityo igeza ubujurire muri RPPA. Ubu dutegereje ikizemezwa”.

Guhera muri 2009 igikorwa cyo gutoranya Nyampinga w’u Rwanda cyari gifitwe na ba rwiyemeza mirimo. Uyu mwaka wa 2016 akaba aribwo Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yashinzwe kureberera imigendekere y’ibi bikorwa.

Rwanda Inspiration Back Up yahawe isoko ryo gutegura iki gikorwa kuva mu 2014.

Miss Rwanda 2016 Jolly Mutesi akaba yaratumiwe mu bazahatanira ikamba rya MissWorld 2016, bwa mbere Miss Rwanda izaba itumiwe muri iri rushanwa.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ubundi se bimaze iki uretse kuzamura no kwamamaza ubwibone nuburaya kurwego rwo hejuru

  • Babihagaritse burundu se ko ubona no mu mashuri yisumbuye, abakobwa basigaye barararutse ngo bararata ubwiza! Isyi, ibi bimaze kungera mu muhogo!

  • Ibyo muvuze rwose nibyo ntakamaro bigirira igihugu n’imiryango baturukamo usibye kubasebya gusa. Niba leta ibona biyifitiye akamaro izabishinge MINISPOC ifatanyije INTEKO Y’UMUCO N’URURIMI abaribo babikora bakore niperereza kubaje mwirushanwa kugira bamenye imyitwarire yabo mbere na nyuma y’irushanwa kuko usanga bifata nabi bamaze gutorwa kuko liste nindende yabifashe nabi rwose birababaje pe

Comments are closed.

en_USEnglish