Social Mula yashyize ahanze amashusho y’indirimbo ‘Ku ndunduro’
Mugwaneza Lambert uzwi muri muzika nka Social Mula, nyuma y’igihe kingana n’amezi atatu ashyize hanze amajwi ‘Audio’ y’indirimbo yise ‘Ku ndunduro’, yashyize hanze amashusho yayo avuga ko hari icyo iza kumufasha mu gutera intambwe mu muziki we.
Iyo ndirimbo yari imaze igihe kinini usanga ariyo ndirimbo itambukira icya rimwe ku maradiyo atandukanye hirya no hino mu mujyi wa Kigali ndetse no mu zo mu Ntara.
Ikaba yaramaze ukwezi ariyo ndirimbo iza ku mwanya wa mbere mu biganiro by’imyidagaduro bitambuka kuri Radio zikorera mu mujyi wa Kigali.
Abantu benshi ukaba warasangaga bavuga ko ubwiza bwayo nta mashusho ifite bushobora kuzagabanywa nuko amashusho yayo yajyaga kuzasohoka ameze.
Kuri ubu bamwe mu bamaze kureba amashusho y’iyo ndirimbo, bavuga ko ari imwe mu ndirimbo zasohotse muri 2016 zikoze neza byaba mu buryo bw’amajwi ‘Audio’ cyangwa se Video.
Social Mula yabwiye Umuseke ko byamufashe igihe kinini cyo kuba yakwitwararikira ikorwa ry’ayo mashusho. Kuko byari nk’umutego yari atezwe n’abvakurikirana umuziki w’u Rwanda aho ugeze.
Bityo ngo kugirango adatesha agaciro urukundo yari amaze kwerekwa n’abafana be n’abakurikiranira hafi umuziki, yahise ko imuvuna mu buryo bwo kuyikora ariko agakora ikintu benshi bazishimira.
Social Mula ni umwe mu bahanzi bazamutse igitaraganya ahita amenyekana cyane kubera zimwe mu ndirimbo yagiye akorana n’abandi bahanzi n’iyo yakoze yise ‘AbanyaKigali’.
https://www.youtube.com/watch?v=InroUSeQsyY&feature=share
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
2 Comments
Courage bro kd ni byiza cyane .hongera sana…..
Ndakwemera San! U got it all, talent, sexy voice, ubwiza, ubu hangar mur video!!
Keep it up!!